Imikino

Uwigeze kuba kapiteni wa Westham yarakenye ananirwa no kwigurira ama inite

Umugabo wahoze akina muri Premier League,ahembwa 40.000 buri cyumweru yarakennye cyane ndetse kugeza ubu ngo ntashobora no kwishyura ama inite ya telefone.

Hagati ya 2000, Lucas Neill yari kizigenza mu mupira w’amaguru aho yari Kapiteni wa West Ham kandi yakinnye igikombe cy’isi 2006.

Yabayeho ubuzima bwo hejuru,atunze Ferrari mu igarage rye ndetse akorera ibiruhuko muri Maldives.

Muri iki gihe, Neill w’imyaka 45, abayeho mu buzima butandukanye cyane kuko yahombye cyane kandi aheruka gufungwa imyaka itatu azira kunanirwa gutangaza imitungo ye yose.

Yashinjwaga guhisha miliyoni zisaga 2 z’amapound abo yari abereyemo imyenda bashakaga kuyiteza cyamunara gusa ngo nawe ntiyari azi ko ayifite.

Mu gihe yarwanaga n’ibibazo by’ubukungu yarakenye cyane ku buryo yabuze amafaranga yo kugura ama inite ya telefoni cyangwa kwishyura imodoka rusange.

Ku wa mbere ushize, nibwo inteko y’abacamanza mu rukiko rwa Preston Crown rwafashe iminota 26 gusa rumugira umwere ku byaha aregwa.

Neill yabwiye The Times ati: “Natsindiye umudendezo wanjye, ariko ndumva narahombye mu buzima.”

Mu gihe yari mu bihombo, umugore we Lindsey Morris,inzobere mu kuvura ingingo no gukoresha imyitozo ngororamubiri,niwe watunze urugo.

Yishinja byimazeyo kugira uruhare mu gukena.

Neill, papa w’abana babiri, yagize ati: “Numva ntararinze umuryango wanjye… Kandi ibyo birambabaza. Natengushye umuryango wanjye. ”

Ishyirahamwe ry’abakinnyi abigize umwuga ryaburiye ko hagati ya 10 kugeza kuri 20 ku ijana by’abakinnyi babigize umwuga bakena iyo basezeye ruhago.

Uyu mugabo yavuze ko icyatumye akena ari abantu baje bamugira inama yo gushora imari mu bintu byinjiza ariko yaje gukena birangira asabwe kugurisha utwe ngo yishyure.

Uyu ngo yibagiwe ko hari isambu yaguze ntiyayivuga birangira bayivumbuye byatumye afungwa azira guhisha umutungo we ngo ugurishwe hishyurwe amadeni yafashe.

Uyu avuga ko mu myaka 20 yamaze akina umupira,ahembwa akayabo,yaje guhomba asigara iheruheru kubera amadeni.

Uyu avuga ko ari kugerageza gushaka ubuzima bushyashya nyuma yo gukena kandi yari umukire