Urwego rw’umuvunyi rwigurukije amakuru akomeje gucicikana kuri murandasi
Urwego rw’Igihugu rw’Umuvunyi mukuru rwanyomoje amakuru akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye agaragaza uko rwakemuye ikibazo cy’umugabo n’umugore bari bafitanye amakimbirane.
Ni amakuru agaragara ko yafotowe ku muntu wari wayasangije abandi abinyujije kuri whatsapp aho yagiraga ati: “Gasabo mu murenge wa Shangi mu kagari ka Sha mu nteko y’abaturage Urwego rw’umuvunyi rwakemuye ikibazo cy’umugabo witwa Ayobangira wari umaranye imyaka 12 n’umugore we babana mu buryo butemewe n’amategeko aho umugabo yavugaga ko ari indaya”
Akomeza avuga ko ” Urwego rw’umuvunyi rwasabye uyu mugabo kwishyura umugore we ibihumbi bitanu bya buri joro bihwanye n’imyaka 12 bamaze babana ndetse akongera ibihumbi cumi na bitanu bya buri kwezi umukozi wo mu rugo asanzwe akorera bagakuba n’imyaka 12 bamaranye maze bagatandukana”
Ni amakuru abantu benshi bamaze gusakaza ndetse benshi bakemeranywa nayo ari nabyo byatumye iyi nkuru ikwirakwira hose.
Babinyujije ku rubuga rwa X Urwego rw’umuvunyi rwatangaje ko aya makuru ari ibihuha ruvuga ko nta bakozi barwo bagiye muri iriya nteko y’abaturage banahakana ko atari uko bakemura icyo kibazo.
Bati:”Urwego rw’Umuvunyi rurasaba buri wese kudaha aya makuru y’ibihuha agaciro, kuko amakuru yose y’Urwego anyuzwa ku mbuga zarwo. Murakoze”
Bongeyeho ko “Nta mukozi w’Urwego rw’Umuvunyi wari muri iyi Nteko y’abaturage ariko nta n’umukozi warwo wakemura ikibazo muri ubwo buryo kuko Urwego rw’Umuvunyi rudashinzwe kugena indishyi cyangwa gutandukanya imiryango.”