Umunya-Btazil Dani Alves yasabiwe gufungwa igihe kirekire
Myugariro uri mu bakomeye miri ruhago ukomoka muri Brazil, Dani Alves yasabiwe gufungwa imyaka 9 kubera ibyaha ashinjwa by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Uyu mukinnyi wakinaga ku ruhande rw’iburyo yugariro, ibi byaha ashinjwa kubikorera mu Mujyi wa Barcelona muri Spain aho yabaye igihe kinini akinira ikipe ya FC Barcelona.
Uyu mugabo w’imyaka 40 yatawe muri yombi tariki ya 19 Mutarama 2023, akaba arimo kuburanira mu Mujyi wa Barcelona ariko we akaba atemera ibyaha ashinjwa.
Dani Alves ibi byaha akurikiranyweho n’Inkiko bikekwa ko yabikoze mu ijiro rya tariki ya 30 rishyira 31 Ukuboza 2022 muri kamwe mu tubyiniro turi mu Mujyi wa Barcelona.
Uyu mukobwa bamushinja guhohotera, yavuze ko Alves yafashe intoki ze akazishyira mu kenda k’imbere ke (ikariso).
Ubwo iyi nkuru yajyaga hanze, Dani Alves yavuze ko uyu mukobwa atamuzi ariko nyuma yo gufatwa yemera ko baryamanye ariko bitigeze biba ku gahato ahubwo babyumvikanye, ku kijyanye no kuba mbere yari yabihakanye yemeje ko yatinyaga kuba yatandukana n’umugore we ubu bivugwa ko ari mu nzira zo gushaka gatanya na we.
Ubushinjacyaha bukaba bwarasabiye uyu mukinnyi igifungo cy’imyaka 9 no kwishyura ibihumbi 150 by’Amayero umukobwa yahohotewe, akabuzwa kandi kuba yahura cyangwa yavugana n’uyu mukobwa mu gihe cy’imyaka 10. Ibi bikiyongeraho no gukomeza gucungwa indi myaka 10 mu gihe azaba asoje igihano cye.
Dani Alves utemera ibyo ashinjwa we n’umwunganira basabye ko yarekurwa mu gihe bagitegereje umwanzuro w’Urukiko niba icyaha kimuhama cyangwa kitamuhama.
Urukiko rwanze iki kifuzo kuko bakeka ko ashobora gutoroka ubutabera, yasabye ko yatanga Urupapuro rwe rw’inzira (Passport) akanambara akuma kazajya kamugaragaza aho ari hose (tracking device), gusa ibi byose byaranzwe.
Dani Alves wakiniye amakipe arimo FC Barcelona na Paris Saint-Germain, akaba yarakiniraga Pumas UNAM yo muri Mexico yahise imwirukana.