Umuhungu wa CG (Rtd) Emmanuel Gasana agiye kurongora umukobwa wa Gen (Rtd) Kayihura
Umuhungu wa CG Rtd Emmanuel Gasana wahoze ari umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, agiye kurongora umukobwa wa Gen Rtd Kale Kayihura wahoze ari Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Uganda.
Ku wa Gatandatu tariki ya 16 Ukuboza ni bwo Edwin Cyubahiro Gasana yasabye anakwa Tesi Uwibambe, mu muhango wabereye i Kisoro muri Uganda.
Umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, Gen Muhoozi Kainerugaba ari mu bashyitsi b’imena bitabiriye ubu bukwe.
Gen Muhoozi abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, yagize ati: “Ku wa Gatandatu, byari ibyishimo kuri Charlotte (umugore we) nanjye ku bwo kwitabira umuhango wo gusaba umukobwa wa Kale Kayihura, Tesi Uwibambe. Muri ibi birori umugabo we ugomba kuba Emmanuel Cyubahiro yarakoye.”
On Saturday, it was a pleasure for Charlotte and I to attend the Gusaba ceremony of General Kale Kayihura's daughter, Tesi Uwibambe. At the ceremony the husband to be, Edwin Cyubahiro, was introduced to the bride's family. We wish the couple a successful marriage. pic.twitter.com/UVQeuqoZLL
— Muhoozi Kainerugaba (@mkainerugaba) December 18, 2023
Gen (Rtd) Kayihura muri nyuma yo kwakira Gen Muhoozi, yamushimiye ku bw’uruhare rwe mu gutuma ahabwa ubutabera mu manza zitandukanye yari ahanganye na zo mu nkiko zasize agizwe umwere.
Ba mwana be CG (Rtd) Emmanuel Gasana ntabwo yitabiriye ubu bukwe, bijyanye n’uko afunzwe kubera ibyaha bifitanye isano no gusaba indonke akurikiranweho n’inkiko.
Amakuru avuga ko ubukwe bwa Tesi na Cyubahiro buzabera i Kigali mu minsi iri imbere.