Politiki

Umugabo Ukekwaho gukubitira umubyeyi mu isoko yatawe muri yombi na RIB

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi umugabo w’imyaka 40 ukekwaho gukubita umubyeyi w’imyaka 48 mu isoko riherereye mu Karere ka Kayonza, nyuma y’uko uyu mubyeyi yari amwishyuje umwenda w’amafaranga ibihumbi 40 Frw yari amurimo.

Amashusho y’iri sangane yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza ukekwaho icyaha arwana n’umubyeyi ndetse n’abandi bagerageza kumutabara, na bo akabatera ingumi.

Ibyo byabaye tariki ya 20 Ugushyingo 2024 mu Murenge wa Mukarange, Akagari ka Kayonza.

RIB yatangaje ko ukekwa yemerera icyaha mu iperereza, avuga ko yabitewe n’uburakari nyuma y’uko uwo mugore amwishyurije mu ruhame. Kuri ubu afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Mukarange mu gihe dosiye ye irimo gutegurwa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Naramuka ahamijwe icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake, azahanishwa igifungo kiri hagati y’amezi atandatu n’umwaka umwe, ndetse n’ihazabu iri hagati y’ibihumbi 100 Frw na 300 Frw, nk’uko biteganywa n’ingingo ya 11 y’itegeko nimero 059/2023 ryo ku wa 4 Ukuboza 2023.

Dr. Murangira B. Thierry, Umuvugizi wa RIB, yibukije abaturage ko bagomba kwimakaza umuco w’amahoro n’ubworoherane, kuko kubura ubworoherane bitera icyaha nk’iki.