Utuntu nutundi

Umuforomo yavumbuwe amaze kwica abarwayi barenga 40

Umuforomo wo mu Budage arashinjwa ubwicanyi bukomeye aho bivugwa ko yishe abarwayi icyenda bari mu cyumba cy’ibitaro yakoragamo kugira ngo mu masaha y’ijoro ajye aba afite umwanya wo kuruhuka adafite abarwayi benshi bo kwitaho.

Inkuru dukesha ikinyamakuru The Jerusalem Post ivuga ko, uyu mugabo w’imyaka 44, utaratangazwa izina, bivugwa ko yagerageje kwica abandi barwayi 34 hagati yUkuboza 2023 na Gicurasi 2024.

Abashinjacyaha bavuga ko uyu muforomo yateraga abahohotewe urugero rwinshi rw’imiti igabanya ububabare mu cyumba cya palliative mu butaro bya Rhein-Maas Klinikum i Wurselen mu burengerazuba bw’Ubudage.

Abashinjacyaha bakomeje iperereza kuri iki kirego, bakaba bizeza ko bazabona ibindi bimenyetso bihagije bishinja uyu mugabo mu rwego rwo gushakira ubutabera ba nyakwigendera.

Ni mu gihe urubanza ruteganyijwe mu rukiko rw’akarere ka Aachen rukaba ruzatangira ku ya 24 Werurwe, abashinjacyaha bavuga ko ruzaba ari urubanza rukomeye rw’ubwicanyi rutigeze ruburanishwa na rimwe mu gihugu.

Umushinjacyaha mukuru yabisobanuye agira ati: “Uyu muforomo yashakaga kugira amasaha menshi y’akaruhuko, atuje, kandi adafite abarwayi bo kwitaho maze ahitamo kwica abahari kugira ngo yigabanyirize umutwaro wo kubavura.” Urukiko ruzabwirwa uburyo uyu muforomo yakoze ubwicanyi bwe.

Bivugwa ko ibi bamenyekanye ubwo abayobozi b’ibitaro batangiraga kubona ubwiyongere bw’impfu zidasobanutse, maze bahamagara abapolisi ari n’abo baje gukora isuzuma r’imirambo maze bagasanga abo barwayi barahawe imiti myinshi irengeje urugero.

Uyu muforomo yatawe muri yombi muri Nyakanga 2024 nyuma yo gukekwaho kugira uruhare mu kwiyongera kw’impfu zidasanzwe mu gihe yabaga yaraye izamu, kandi kuva icyo gihe akaba afunzwe, ategereje umwanzuro w’urukiko.

Uru rubanza rufite aho ruhuriye n’urubanza rwo muri 2024 rw’umuganga wo muri Berlin, Johannes M. ushinjwa kwica abarwayi 10 akanagambirira kwica abandi bagera kuri 50 agamije kwishimisha no kwiyorohereza akazi.