Umuburo wa US-America ku baturage bayo bari mu Rwanda
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zaburiye abaturage bazo baba mu Rwanda, zibasaba kwirinda gukorera ingendo mu turere tw’u Rwanda duhana imbibi n’ibihugu by’u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ni umuburo Washington yatanze biciye muri Ambasaderi yayo i Kigali.
Iyi Ambasade yavuze ko uriya muburo ushingiye ku kuba amakimbirane yo mu burasirazuba bwa RDC akomeje kwiyongera, bityo akaba ashobora kugira ingaruka imbere muri kiriya gihugu ndetse no ku mipaka u Rwanda ruhuriraho n’ibihugu by’u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ambasade ya Amerika mu butumwa yatanze, yavuze ko abakozi bayo na bo “babujijwe kujya mu turere duhana imbibi n’u Burundi na RDC, keretse bafite uruhushya rwihariye.”
Yakomeje igira iti: “Parike y’Igihugu y’Ibirunga, ishyamba rya Gishwati-Mukura, ikiyaga cya Kivu ndetse na Parike y’Igihugu ya Nyungwe hose haherereye mu turere tw’u Rwanda duhana imbibi n’ibihugu by’ibituranyi imipaka yabyo yavuzwe kandi hari ibyago by’uko amakimbirane yitwaje intwaro ashobora kwiyongera.”
Amerika yibukije ko umubano w’u Rwanda na biriya bihugu bituranye na rwo ukomeje kuba mubi; ndetse ko hari ibitero byambukiranya imipaka mu minsi ishize byagiye bibaho.
Mu bindi Amerika yasabye abaturage bayo baba mu Rwanda harimo kubaho baryamiye amajanja kandi bakirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi, kumenya abo bari kumwe no kwitwaza ibibaranga bitaratakaza igihe.