Politiki

Umubare munini wa Diaspora ya DRC wubamye inyuma ya Tshisekedi

Kuri uyu wa gatanu, Ceni yasohoye amajwi y’Abanyekongo muri diaspora yo muri: Afurika y’Epfo, Ububiligi, Ubufaransa, Canada na Amerika .

Afurika y’Epfo: – Félix Tshisekedi yagize 81%, Ububiligi: – Félix Tshisekedi: 75%, Canada – Félix Tshisekedi: 72% Amerika – Félix Tshisekedi: 78% Ubufaransa: – Félix Tshisekedi: 85%

Kuri uyu wa gatanu, gahunda y’amatora yakomereje mu bigo bimwe na bimwe by’itora hirya no hino mu gihugu,aho abaturage batabashije gutora ku wa gatatu, umunsi wari uteganyijwe kuberaho amatora.

CENI yishimiye ubwitabire bw’abatoye, inatangaza ko ku wa kane hafunguwe nibura 97% y’ibiro by’itora.

CENI yizeye ko buhoro buhoro izagenda itangaza amajwi, ndetse izina ry’uwatsinze rizamenyekana mbere y’uko umwaka urangira.

Peter Kazadi, umwe mu bakomeye mu ishyaka riri ku butegetsi akaba na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu n’ umutekano, yavuze ko yishimiye kubona umukuru w’igihugu uriho ubu ayoboye mu majwi ku batoye muri diaspora ndetse yizeye ko n’imbere mu gihugu azagira amajwi ahagije.

Abanye-Congo bari bemerewe gutora barenga miliyoni 44 ariko bitewe n’imbogamizi zitandukanye zabayemo zirimo gukererwa gufungura site, ibikorwa by’urugomo no kuba hari site zitarafunguwe zirimo 35 zo mu ntara ya Kwango, si ko bose batoye.

Mu gihe abakandida barimo Martin Fayulu, Denis Mukwege na Moïse Katumbi bagaragaza impungenge z’uko umusaruro w’aya matora ushobora kutaba ukuri, Ambasaderi ya Amerika i Kinshasa yasabye CENI gukora inshingano zayo neza, nta kubogama.CENI nayo yijeje abakongomani kuzabagezaho amajwi neza.