Politiki

Uganda: Dr.Kizza Besijye yateje impagarara mu baturage

Kuri uyu wa Mbere, itariki 17 Gashyantare 2025, abayoboke b’ishyaka riharanira impinduka muri Demokarasi (FDC) i Ishaka, mu Karere ka Bushenyi, bagiye mu mihanda muri iki gitondo basaba irekurwa ry’umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi, Dr Kizza Besigye ukurikiranweho ibyaha birimo gushaka guhirika ubutegetsi akoresheje intwaro.

Abigaragambya bahamagariye Guverinoma ya Uganda kurekura byihuse uwashinze ishyaka ryabo, Dr Kizza Besigye. Barahamagarira kandi abayobozi b’amadini kwitabira (…)

Kuri uyu wa Mbere, itariki 17 Gashyantare 2025, abayoboke b’ishyaka riharanira impinduka muri Demokarasi (FDC) i Ishaka, mu Karere ka Bushenyi, bagiye mu mihanda muri iki gitondo basaba irekurwa ry’umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi, Dr Kizza Besigye ukurikiranweho ibyaha birimo gushaka guhirika ubutegetsi akoresheje intwaro.

Abigaragambya bahamagariye Guverinoma ya Uganda kurekura byihuse uwashinze ishyaka ryabo, Dr Kizza Besigye. Barahamagarira kandi abayobozi b’amadini kwitabira urugamba rw’ubutabera muri Uganda.

Hagati aho, kuri uyu wa Gatandatu nimugoroba Dr Kizza Besigye yoherejwe mu ivuriro ryo mu Mudugudu wa Bugolobi rya Dr Kanyerezi Nandaula Mutema, avanwe muri Gereza ya Luzira, aho afungiwe, kubera ibibazo by’ubuzima.

Ku Cyumweru, umuryango wa Besigye watangaje ko bakiriye icyifuzo gitunguranye cy’abayobozi ba Gereza ya Luzira mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, babasaba kuzana umuganga bwite wa Besigye ngo amusuzume muri gereza.

Mbere yaho, ngo ubuyobozi bwa gereza bwari bwaramwangiye kubonana n’abaganga be bwite nk’uko inkuru dukesha Chimpreports ivuga.

Edith Byanyima, umuvandimwe w’umugore wa Besigye, Winnie Byanyima, asoma itangazo ry’umuryango, yatangaje ko bahangayikishijwe cyane n’uku kwisubira gutunguranye, aburira ko byerekana ko ubuzima bwe bwifashe nabi.