Utuntu nutundi

Ubuzima bwa Papa Francis bukomeje kugana habi

Vatikani yatangaje ko Papa Francisco yari amerewe nabi kuri uyu wa Gatandatu ushize, itariki 22 Gashyantare nyuma y’ikibazo amaranye igihe kirekire mu buhumekero cya asima gisaba kongererwa umwuka wa ogisijeni.

Vatikani yavuze ko ku myaka 88, Francisco umaze icyumweru kirenga mu bitaro bya Gemelli by’i Roma, aho ari kwivuriza indwara z’ibihaha,yanatewe amaraso nyuma y’uko ibizamini byerekanaga ko bifitanye isano no kubura amaraso.

Itangazo rya Vatikani nkuko tubikesha Euronews ryagize riti: “Data wera akomeje kuba maso kandi amara umunsi mu ntebe, nubwo afite umubabaro mwinshi kuruta ejo…. ”

Nubwo bimeze gutyo, ntibyabujije Vatikani kwizihiza umwaka mutagatifu Papa adahari ku wa Gatandatu.