Ubushotoranyi bwa RDC n’Imvugo Zishishikariza Urwango ku Banyarwanda
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yamaganye amagambo aherutse gutangazwa na Minisitiri w’Ubutabera wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Constant Mutamba, aho yashishikarizaga imfungwa zo muri Gereza ya Munzenze kwibasira Abatutsi n’u Rwanda, yabyita ubushotoranyi bukomeye.
Mu gihe cya vuba, ubuyobozi bwa RDC bukomeje gukwirakwiza imvugo z’urwango zibasira Abatutsi bo mu Burasirazuba bwa Congo ndetse n’u Rwanda, bigatuma abari mu bice bya Kivu y’Amajyepfo n’iy’Amajyaruguru bagira ibyago byo kwicwa no gutotezwa.
Guverinoma ya RDC ishinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23, icyakora u Rwanda rwakomeje kubihakana, rukerekana n’ibimenyetso bishimangira ukuri kwarwo.
Ubwo yasuraga gereza ya Munzenze iherereye hafi y’umupaka wa Goma, Constant Mutamba yavuze amagambo yibasira u Rwanda n’Abatutsi, avuga ko “umwanzi w’abanye-Congo” ari Abanyarwanda. Yashishikarije imfungwa kwerekana uwo wese bakeka ko akorana n’u Rwanda, avuga ko abagaragaye bazajyanwa muri gereza ya gisirikare ya Angenga cyangwa bakicwa.
Yolande Makolo yavuze ko amagambo nk’ayo akangurira urwango n’ubugizi bwa nabi asa neza n’ayakoreshejwe mu Rwanda mbere na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Aya mateka y’urwango ashingiye ku macakubiri yakuwe mu bihe by’amateka, aho ubutegetsi bwa gikoloni bwimuraga abaturage, bamwe bakajya mu Burasirazuba bwa Congo, aho bagiye gukora imirimo y’ubukoloni cyangwa bagasanga ubutaka bwabo bwashyizwe muri RDC nyuma y’ihindurwa ry’imipaka mu nama y’i Berlin mu 1884.