Ubushakashatsi bagaragaje ko Abanya-DRC na Sudan bari imbere mu kugira ibitsina binini
Ubushakashatsi bwakozwe na Data Pandas isoko y’amakuru atandukanye ku buzima n’imibare y’abaturage, ubukungu ndetse n’ibindi bwerekanye uko ibihugu bihagaze ku bipimo by’uburebure bw’igitsina cy’abagabo igihe cyafashe umurego.
Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko impuzandengo y’uburebure bw’igitsina cy’abagabo ku isi ari hafi santimetero 13.12 (inch 5.16) mu gihe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari santimetero 14.1 (inch 5.57).
Ibihugu bya mbere ku rutonde
Ibihugu byo muri Afurika nibyo byaje ku myanya ya mbere: Sudan nicyo kiza imbere n’impuzandengo ya santimetero 18.0 (inch 7.07) gikurikirwa na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ibipimo bya santimetero 17.9 (inch 7.05). Igihugu cya Ecuador kibarizwa muri Amerika y’Epfo cyaje ku mwanya wa gatatu n’impuzandengo ya santimetero 17.6 (inch 6.93).
Ibihugu bya nyuma
Ku rundi ruhande, ibihugu byo muri Aziya y’Amajyepfo y’Uburasirazuba byaje ku mwanya wa nyuma. Tailande yaje ku mwanya wa nyuma n’impuzandengo ya santimetero 9.4 (inch 3.71) ikurikirwa na Koreya ya Ruguru (santimetero 9.6 cyangwa inch 3.78) na Cambodia (santimetero 9.8 cyangwa inch 3.88).
Ubushakashatsi bwerekanye ko abenshi mu bagabo bakoreweho ubushakashatsi bagiye bavuga uburebure bw’igitsina cyabo babikesha kwifatira ibipimo ubwabo. Ibi bishobora gutuma habaho gukabya mu bipimo byatangajwe ariko ubushakashatsi bwabifatiye ku nyandiko zakusanyijwe mu bihugu bitandukanye harimo n’aho bifashishaga abaganga mu gupima ingano y’ibitsina.
Uretse uburebure, abagabo benshi bita cyane ku muzenguruko w’igitsina (girth). Mu bijyanye n’umuzenguruko, u Bufaransa bwaje imbere n’impuzandengo ya santimetero 13.65 (inch 5.37) bukurikirwa n’Ubuholandi (inch 5.33) na Ecuador (inch 5.29).
Ubushakashatsi bwa 2023 bwagaragaje ko impuzandengo y’uburebure bw’igitsina cy’abagabo mu gihe cyafashe umurego yazamutseho 24% mu myaka 29 ishize. Ibi bishobora guterwa n’uko abana b’abahungu batangira ikigero cy’ubugimbi bakiri bato bigatuma umubiri wabo uhura n’imisemburo yongera ibice bitandukanye birimo n’igitsina.
Ubushakashatsi bwa 2002 bwakozwe ku bagore 375 bwerekanye ko 21% gusa aribo bita ku burebure bw’igitsina naho 1% gusa bakavuga ko ari ingenzi cyane. Ku rundi ruhande, 79% by’abagabo bifuza ko igitsina cyabo kiba kirekire kurushaho naho 48% bakemera ko bagiye babeshya ku bipimo byabo.