Ubusabe bw’Amerika bushobora gutuma umugambi wa Tshisekedi uburizwamo
Perezida Kagame yakiriye anagirana ibiganiro n’Umuyobozi ushinzwe ubutasi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Avril Haines, wagiriye uruzinduko mu Rwanda ku Cyumweru tariki 19 Ugushyingo 2023.
Perezidansi y’u Rwanda yatangaje ko aba bayobozi bagiranye ibiganiro byubaka byibanze ku buryo bwo guhosha imvururu no gushaka umuti w’ibibazo bitera umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Uyu bwakeye ajya i Kinshakasa abonana na Perezida w’iki gihugu, Félix Antoine Tshisekedi na we bagirana ibiganiro nk’ibyo nk’uko ubutumwa bw’Ibiro bya Perezida Biden bwagiye ahagaragara kuri uyu wa 21 Ugushyingo, bubivuga.
Mu itangazo, White House yagize iti: “Mu kuzirikana amateka maremare y’intambara muri aka karere, ba Perezida Kagame na Tshisekedi barateganya gufata ingamba zihariye zo kugabanya ubushyamirane buriho ubu binyuze mu gucyemura impungenge z’umutekano z’ibihugu byombi”.
Abakuru b’ibihugu byombi ngo biyemeje gutera intambwe igamije kugabanya umwuka mubi, ishingiye ku myanzuro yafatiwe mu biganiro by’i Luanda muri Angola na Nairobi muri Kenya, bigizwemo uruhare n’abakuru b’ibihugu byo mu karere.
Ubu butumwa bukomeza bugira buti “Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yakiriye neza iyo ntambwe ibihugu byombi byiyemeje gutera kandi izakomeza kubigenzura no gushyigikira ibikorwa bya dipolomasi n’ubutasi hagati yabyo hagamijwe guteza imbere umutekano n’ubukungu by’Abanyecongo n’Abanyarwanda.”
Ibiro bya Perezida wa DR Congo na byo ku wa kabiri byatangaje ko mu gitondo cyo ku wa mbere Tshisekedi na Haines bagiranye ibiganiro by’”amasaha arenga abiri” ku mutekano mu burasirazuba bw’igihugu.
Perezida Tshisekedi yari aherutse kuvuga ati ’Ibyanjye na Perezida Kagame byararangiye, sinzongera kuvugana na we tukikiri kuri iyi si.”
Kuri uyu wa kabiri,igisirikare cya DR Congo (FARDC) cyasohoye itangazo riburira abasirikare ku bijyanye n’umutwe w’inyeshyamba w’Abanyarwanda urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda wa FDLR, ukorera mu burasirazuba bwa DR Congo.