U Rwanda rwavuze ku basivili 16 bishwe n’Ibisasu bya FARDC
Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 10 Gashyantare yihanganishije imiryango 16 yaburiye ababo mu bisasu ingabo za Kongo n’abo bafatanyije kurwanya M23 baherutse kurasa mu Rwanda.
Mu mpera za Mutarama uyu mwaka, ingabo za Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo(FARDC) n’imitwe bafatanyije bakubiswe inshuro n’umutwe wa M23 urwanira inyungu z’Abanyekongo bavuga ikinyarwanda.
Mu guhunga bava mu mujyi wa Goma, FARDC yarashe ibisasu biremereye ku butaka bw’u Rwanda i Rubavu, akarere k’u Rwanda gahana imbibi na Kongo, maze bihitana abasivili bagera kuri 16, abandi nabo barakomereka.
N’ubwo ibi byose byabaye, imipaka y’u Rwanda yakomeje ifunguye, maze u Rwanda rwakira abasirikare bahunga iyo mirwano, harimo n’abacanshuro b’abanya Burayi bafatanyije na FARDC, abasirikare ba FARDC ubwabo ndetse n’abasivili bakorera imiryango mpuzamahanga muri Kongo.
Itangazo ry’ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri, bavuze ko bagejejweho uburyo “u Rwanda rwakiriye amatsinda y’ibyiciro binyuranye, harimo n’abakozi b’Umuryango w’Abibumbye bahunze bava i Goma, bakemererwa inzira mu Rwanda.”
Aha kandi, inama y’Abaminisitiri ngo yanagejejwe ibyavuye mu nama y’abakuru b’ibihugu by’umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba, ndetse na Afurika y’Amajyepfo(EAC-SADC).
Iby’ingenzi bikubiye muri iyi myanzuro, harimo gusaba Kongo gushyikirana na M23 nk’imwe mu nzira zikomeye zatuma amahoro agaruka, ndetse no gutangira ibiganiro biganisha ku gahenge.
Aha ndetse, basabye ko ibiganiro by’i Luanda byasubukurwa byihutirwa, n’ibindi.