U Burundi bwagaragaje agahimda kubera M23
Guverinoma y’u Burundi yagaragarije akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano ko ibabajwe no kuba umutwe witwaje intwaro wa M23 warushije imbaraga Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zarindaga umujyi wa Goma.
Ingabo z’u Burundi zimaze igihe kirenga umwaka zifatanya n’iza RDC, imitwe ya Wazalendo, umutwe w’iterabwoba wa FDLR n’abacancuro b’Abanyaburayi mu kurwanya M23.
Abarwanyi ba M23 baherutse kwirukana Ingabo z’u Burundi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, zihungira mu mu mujyi wa Bukavu muri Kivu y’Amajyepfo. Zimwe muri zo ntizishaka gusubira ku rugamba.
Mbere y’uko Goma ifatwa mu rukerera rwo kuri uyu wa 27 Mutarama 2025, Ambasaderi w’u Burundi muri Loni, Zephyrin Maniratanga, yatangaje ko uyu mujyi ugiye kubamo akavuyo.
Uyu mudipolomate yabwiye abahagarariye ibihugu bigize aka kanama ati “Umujyi wa Goma ugiye kubamo akavuyo”, yongeraho ko umutekano ushobora kuzamba mu karere kose u Burundi na RDC biherereyemo.
Ambasaderi Maniratanga yatangaje ko ntacyo akanama ka Loni gashinzwe umutekano kari gufasha Leta ya RDC ikomeje gutsindwa na M23, yongeraho ko itegeko rigenga ubusugire bw’igihugu riri kuvogerwa.
M23 ifashe Goma nyuma yo gufata umujyi wa Sake tariki ya 23 Mutarama 2025. Abasesengura iyi ntambara bagaragaza ko n’umujyi wa Bukavu ushobora gufatwa.