Politiki

Twagiramungu Yatabarutse kuwa 2 Ukuboza

Faustin Twagiramungu wigeze kuba Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, yapfuye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 2 Ukuboza 2023.

Twagiramungu wari ufite imyaka 78 y’amavuko, yabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda kuva ku wa 19 Nyakanga 1994 kugeza ku wa 31 Kanama 1995 ubwo yeguraga kuri uwo mwanya.

Muri 2003 yaje mu Rwanda yiyamamariza kuyobora igihugu nk’umukandida wigenga, gusa aza gutsindwa na Perezida Paul Kagame. Icyo gihe Kagame yagize amajwi 95% na ho we agira 3.62%.

Inkuru y’urupfu rwa Twagiramungu yatangiye gucicikana ku manywa yo kuri uyu wa Gatandatu.

Uyu mukambwe wakunze kugaragara anenga ubutegetsi bwa Perezida Kagame na FPR Inkotanyi, yaguye i Bruxelles mu Bubiligi aho yahise ahungira nyuma yo kuva mu Rwanda.