Tito Rutaremara yavuze kuri Twagiramungu uherutse kwitaba Imana
Umuyobozi w’Urwego Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda, Tito Rutaremera, yatangaje ko kuri we Twagiramungu Faustin atari umwanzi ko ahubwo yamufataga nk’uwo bahanganye.
Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo Twagiramungu wigeze kuba Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda yapfuye azize urupfu rutunguranye. Uyu mukambwe wari ufite imyaka 78 y’amavuko yaguye i Brussels mu Bubiligi; aho yari yarahungiye kuva mu 1995 ubwo yeguraga ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda.
Kuva Twagiramungu ahungiye mu Bubiligi yari yarakunze kunenga ubutegetsi bwa Perezida Paul Kagame ndetse n’ishyaka FPR Inkotanyi, ibyatumaga abatumva ibintu kimwe na we bamufata nk’umwanzi w’igihugu.
Tito Rutaremara wigeze kwigana na we muri Collège Saint André mu kiganiro yahaye Kigali, yavuze ko ku bwe Twagiramungu atamufataga nk’umwanzi ko ahubwo yari uwo bahanganye; bityo ko atamwifurizaga kuba yapfa.
Yagize ati: “Njye ntabwo nifuza ko umuntu apfa, nta wifuriza umuntu ko yapfa. Ntabwo [Twagiramungu] yari umwanzi ahubwo yari advérsaire (uwo muhanganye). Ariko nubwo yaba umwanzi ntabwo wifuza ko umuntu apfa , n’ubwo yatuvugaga nabi ntadukunde.”
Rutaremara yunzemo ko bibaye byiza Twagiramungu yakazanwe mu Rwanda agashyingurwa iwabo mu karere ka Rusizi.
Twagiramungu usibye kuba yarabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, muri 2003 yaniyamamarije kuyobora u Rwanda ariko atsindwa na Perezida Paul Kagame.