ImyidagaduroPolitiki

Tanzania Yitegura Kubaka Ikibuga cya Siporo n’Imyidagaduro gihambaye

Mu rugendo rwo guteza imbere ibikorwa remezo bya siporo n’imyidagaduro, Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yatangaje ishoramari rya miliyoni 172 z’amadolari mu kubaka inyubako igezweho izakira imikino n’ibitaramo.

Uyu mushinga munini ugamije gushyira Tanzania ku ruhando mpuzamahanga, igatangira guhatana n’ibihugu bifite ahantu hagezweho hakorerwa imikino n’ibitaramo, nk’uko BK Arena y’u Rwanda yamenyekanye ku rwego mpuzamahanga.

Perezida Samia yatangaje ibi mu muhango wabereye i Dar es Salaam, aho yashimangiye ko iki gikorwa ari kimwe mu cyerekezo gifatika cyo guteza imbere siporo, umuco, n’ubukerarugendo muri Tanzania.

“Iki kibuga kizaba ahantu hihariye hazahuza siporo, imyidagaduro, ndetse kinatangire impinduka zigaragara mu bukungu bw’igihugu. Byitezweho kuzamura urwego rw’ubukerarugendo, guhanga imirimo no gukurura ibitaramo n’imikino mpuzamahanga,” yatangaje.

Arena nshya izubakwa i Dar es Salaam, ikazaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu barenga 20,000. Izaba ifite ibikoresho bigezweho, birimo ikibuga gikorerwaho imikino itandukanye ndetse n’urusobe rw’amajwi n’amashusho yihariye.

Bivugwa ko uyu mushinga ushyigikira gahunda rusange ya Perezida Samia yo guteza imbere ibikorwa remezo muri Tanzania, ariko kandi uje nyuma y’uko umuhanzi Diamond Platnumz amusabye kubaka Arena nshya, nyuma y’uko igitaramo cya Trace Awards cyabereye Zanzibar cyagize ibibazo by’ibikorwaremezo.