Imyidagaduro

Sandrine Isheja Yatangiye Kugaragara mu Kiganiro ’Magic Morning’ cya Magic FM

Kuva ku wa Mbere, tariki ya 20 Mutarama 2025, Sandrine Isheja, Umuyobozi wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA), yatangiye kumvikana mu kiganiro cya mu gitondo cya Magic FM kizwi nka Magic Morning. Iki kiganiro, kimwe mu byahinduriwe imikorere vuba, gihurizwamo Mazimpaka Japhet na Uwingabiye Annick nk’abanyamakuru bacyo bashya.

Divin Uwayo, Umuyobozi wa radiyo za RBA, yatangaje ko Sandrine azajya yifatanya n’itsinda ry’iki kiganiro igihe inshingano ze zibimwemerera. Yagize ati, “Ni umuyobozi, bishobora gutuma ahabwa izindi nshingano, ariko igihe ahari azakomeza kumvikana mu kiganiro.”

Impinduka muri Magic FM zagutse no ku bindi biganiro, aho Passy Kizito yagejejwe mu kiganiro Magic on Point hamwe na Yvonne Ingabire, mu gihe Ines Ghislaine, Umuyobozi wungirije wa radiyo za RBA, yongerewe mu kiganiro Magic Drive gisanzwe kinyuzwa na Robert Mackenna.

RBA ikomeje gutegura ibiganiro bishya mu rwego rwo kunoza serivisi zayo.