Rusizi:Umukobwa w’imyaka 27 akurikiranyweho kubyara uruhinja agahita arutera umunigo
Umukobwa witwa Abizera Marie Assoumpta w’imyaka 27, afungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Nyakabuye, Akarere ka Rusizi, akurikiranyweho yokubyara umwana agahita amuniga akamwica.
Uyu mukobwa ukomoka mu Mudugudu wa Jabiro, Akagari ka Musongati, Umurenge wa Nyarusange, Akarere ka Muhanga, yafatiwe mu murima w’amateke ari ho yihishe anafite umurambo w’urwo ruhinja mu ntoki.
Nyiransengiyumva Anne-Marie wari wamuherekeje agiyekubyarira ku Kigo Nderabuzima cya Mashesha, avuga ko yaturutse iwabo i Muhanga aje gukora mu ruganda rwa CIMERWA, baturanye aho yari acumbitse yibana mu Kagari ka Shara, Umurenge wa Muganza, mu Karere ka Rusizi.
Abizera yafashwe n’inda ku mugoroba wo ku wa 8 Mata 2025, bigeze mu ma saa cyenda z’ijoro zishyira ku wa Gatatu tariki ya 9 Mata, ahamagara inshuti ye yitwa Claudine ngo imuherekeze ku Kigo Nderabuzima cya Mashesha ko yumva mu nda hamurya.
Uyu Claudine ngo ntiyahise aboneka yohereza uyu Nyiransengiyumva Anne-Marie.
Bavuye aha batuye kuri CIMERWA, bageze mu Mudugudu wa Kankuba, Akagari ka Mashesha, Umurenge wa Gitambi, Abizera ahita abyarira mu nzira ariko yabanje kubwira Nyiransengiyumva wari wamuherekeje ko atifuza kurera uyu mwana.
Nyiransengiyumva ati: “Akimubyara yahise amuniga. Ngira ubwoba kuko twari twenyine muri iryo joro, ntabaza ubuyobozi bw’aho ku Ishara twari duturutse ntihagira unyitaba, mpamagara mu Mudugudu wa Kankuba mbibamenyesha byose.
Avuga ko kubera ko yahamagaraga yamuvuye iruhande, ubuyobozi bwaraje agiye kubwereka aho yabyariye bagasanga yahavuye ariko hakiri ibimenyetso by’uko yahabyariye.
Avuga ko n’abaturage babyukijwe, bagahakira hafi aho, bamugwaho mu murima w’amateke uhari, yihishemo anafite mu ntoki urwo ruhinja yari amaze kwica, ubuyobozi bumugeza ku Kigo Nderabuzima cya Mashesha.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitambi Manirarora James, avuga ko inkuru ikimenyekana bahise batabara, bagera aho yabyariye bakamubura, bamubona bakabanza kumugeza kwa muganga.
Ati: “Yari yabyaye neza umwana w’umuhungu, ahita amuniga kuko yariya bwiye uwari umuherekeje ko uwo mwana atamushaka. Yahise atabwa muri yombi, ariko kuko yari amerewe nabi, abanza kujyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Mashesha, ahageze akorera ibyo yagombaga gukorerwa byose by’ibanze, basanga hari ibyo badashoboye bamwohereza mu Bitaro bya Mibilizi ariko acungiwe umutekano ngo adacika.”
Yakomeje avuga ko yavuye mu Bitaro bya Mibilizi ku wa Kane tariki ya 10 Mata ahita ajyanwa kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyakabuye aho akomeje gukurikiranwa n’ubutabera.
Gitifu yakomeje agira ati: “Agifatwa tumubajije icyabimuteye ntamakuru yaduhaye, tukizera ko azayatanga mu bugenzacyaha.”
Yagaye icyemezo cy’uwo mukobwa wemeye gutwita ariko akanga inshingano zo kurera umwana abyaye, asaba n’abafite imyunvire nk’iyo kuyizibukira.