Ruhango: Igikoma cyatumye akubita umuvandimwe we kugeza apfuye
Maniragaba Alfred w’Imyaka 34 y’amavuko biravugwa ko yatonganye n’Umuvandimwe we bapfa igikoma aramukubita arapfa.
Maniragaba Alfred yari atuye mu Mudugudu wa Nyacyonga, Akagari ka Kebero, Umurenge wa Ntongwe mu Karere ka Ruhango.
Bamwe mu baturage batuye muri uyu Mudugudu wa Nyacyonga babwiye UMUSEKEdukesha iyi nkuru ko uyu nyakwigendera wabaga iwabo yasutse igikoma mu gikombe arakinywa kirashira.
Abo baturage bavuga ko yashatse kwiyongera murumuna we na mushiki we baramukubita kugeza ashizemo umwuka.
Umukuru w’Umudugudu wa Nyacyonga Hatagekimana Zabulon avuga ko intandaro yahereye ku makimbirane babanje kugirana n’Umubyeyi we ndetse n’abo bavandimwe ashingiye ku murima yashakaga kugurisha bawitambika imbere.
Ati “Intonganya zatangiriye kuri uwo murima zikomereza mu rugo kuko Maniraguha yiyongeje igikoma intambara ihera ubwo baramukubita kugeza apfuye.”
Mudugudu avuga ko murumuna we witwa Niyomwungeri Akili amaze kubona ko mukuru we yiyongeje igikoma ku ngufu yafashe itaka arimena muri icyo gikoma, intambara irarota kuko we na mushiki we bafashe inkoni bamuhondagura umubiri wose atangira kuvirirana ari nabyo byamuviriyemo urupfu.
Gusa bamwe mu baturage bavuga ko Maniraguha Alfred akimara gukubitwa yajyanywe mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare(CHUB) aba ariho arashiriramo umwuka.
Twagerageje kuvugana n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntongwe tumuhagaye ntiyitaba, n’ubutumwa bugufi twamuhaye ntiyabusubiza.
Umurambo wa Maniraguha Alfred wajyanywe mu Bitaro bya Polisi ku Kacyiru gukorerwa isuzuma.
Mudugudu yavuze ko mushiki we ndetse na Nyina ubabyara bahakanye ko batigeze bakubita Nyakwigendera ahubwo ko babakizaga.