Robots zikoresha AI zishobora kwikubana umurimo w’ubuforomo
Mu minsi ishize i Tokyo mu Buyapani, imashini muntu [robot] ikoresha ikoranabuhanga ry’ubwenge bukorano [AI], yitwa AIREC ifite ibiro 150 kg, yagaragaje ubushobozi bwayo mu kwita ku bantu, aho yahindukije umuntu kwa kundi bikorerwa abana iyo bahindurirwa imyenda y’imbere cyangwa uko bahindukiza umuntu ukuze ku gitanda, ufite ibibazo by’ububabare bw’umubiri.
Robot ya AIREC imeze nk’abantu [humanoid robot], iri kubakwa mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ubuke bw’abaforomo bita ku bageze mu zabukuru mu Buyapani.
Umwarimu muri Kaminuza ya Waseda, unayoboye ubushakashatsi kuri AIREC buterwa inkunga na guverinoma, Shigeki Sugano, yavuze ko hagendewe ku bakuze benshi iki gihugu gifite kandi umubare w’abavuka ukagenda ugabanyuka, hazakenerwa robot nyinshi mu buvuzi bw’abageze mu zabukuru, no mu buzima busanzwe bwa buri munsi.
Ibi yabishingiye ku kuba u Buyapani ari cyo gihugu gifite abantu benshi bakuze kuruta ibindi, bigahura n’uko abavuka bakomeza kuba bake kandi n’abo kwita kuri ba bandi bakuze bagakomeza kuba bake.
Mu Buyapani, abantu bavutse mu myaka ya nyuma y’Intambara y’Isi ya Kabiri mu gihe cy’ubwiyongere bw’umubare w’abana bavukaga [baby boom-ers] hagati ya 1947 na 1949, mu 2024 bose bari bafite imyaka iri hejuru ya 75, binjira mu cyiciro cy’abageze mu zabukuru.
Ku rundi ruhande umubare w’abana bavuka ugenda uba muto, aho wagiye ugabanyuka ku kigero cya 5%, aho nko mu 2024 havutse abana 720,988 gusa.
Hagati aho kandi urwego rw’abakozi bita ku bakuze muri iki gihugu narwo ruri kugenda ruhungabana, aho nko kuri buri myanya y’akazi 4,25 ishyirwa hanze, umukozi umwe gusa ari we usaba ako kazi.
Nubwo imbaraga zagiye zishyirwa mu kwiyambaza abakozi baturuka mu mahanga ntibyabahiriye, kuko nko mu 2023 banganaga n’ibihumbi 57 gusa, bangana na 3% by’abakozi bose.
Niho Shigeki Sugano ahera avuga ko kubaka robot zizaziba iki cyuho ari ingenzi, ariko agaragaza ko kugira ngo hakorwe iri ku rwego rwo kuba umuntu bizasaba imbaraga zisumbuye, ku buryo n’iyaboneka bitaba mbere ya 2030.
Yavuze ko kandi kubaka imwe ifite ubwo bushobozi bizatwara ibihumbi 67 by’Amadorali ya Amerika [94,202,000 Frw].
Robot ya AIREC ikiri mu igeragezwa, ubu ishobora gufasha abantu mu bikorwa bitandukanye nko kubicaza, kwambara inkweto, guteka no kuzinga imyenda.