RIB yihanije Jacky n’abamuha ibiganiro
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwihanangirije umukobwa witwa Jacky, umaze kumenyekana cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera amagambo ataboneye nyandsgazi avuga.
Mu kiganiro n’itangazamakuru ku wa Kane tariki 4 Ukuboza, Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yasabye abatanga urubuga kuri Jacky guhagarika ibikorwa byo kumwamamaza cyangwa bakazisanga bafatiwe ibyemezo bikarishye.
Dr. Murangira yashyize ahagaragara ko ibikorwa bya Jacky, birimo gukwirakwiza amagambo y’urukozasoni n’amafoto atari ay’umuco nyarwanda, ari ikibazo gikomeye, aho yavuze ko abatangaza ibyo bikorwa bagomba kubibazwa. Yagize ati: “Njye nabanza kugaya abamutunga ‘micro’. Abo bantu nibabazwe niba ibyo bashyira hanze ari byo bumva bifasha umuryango nyarwanda.”
Jacky, umaze igihe kinini akurura impaka kubera ibikorwa bye ku mbuga nkoranyambaga, yatangiye ashyira amafoto yambaye ubusa ndetse akajya ashyira hanze amagambo ataboneye mu biganiro. Nyuma y’aho, yavuzwe cyane ubwo yatangaje ko yambitswe impeta n’umugabo witwa Stivo, ariko nyuma yaje kugaruka avuga amagambo akomeye, cyane cyane ajyanye n’amabanga yo mu buzima bwabo bwite.
Kuva icyo gihe, ibikorwa bya Jacky byakomeje guteza impaka mu Banyarwanda, benshi bakavuga ko imyitwarire nk’iyo idakwiriye kwimakazwa mu muryango, cyane cyane ku rubyiruko rufite ubushobozi bwo gukurikirana ibyo bikorwa ku mbuga nkoranyambaga.
Dr. Murangira yavuze ko gukwirakwiza ibyo bikorwa bidafite umumaro bigira ingaruka ku muryango nyarwanda. Yatanze ubutumwa ku bantu bakoresha imbuga nkoranyambaga, abasaba kubikoresha mu buryo bwubahiriza indangagaciro za kinyarwanda.
RIB ivuga ko ibikorwa nk’ibya Jacky bitazemerwa, kandi ko abaturage bagomba kuba maso bakirinda gukwirakwiza imyitwarire idahwitse ku mbuga nkoranyambaga. Ubu butumwa bwashyizweho hagamijwe guteza imbere imikoreshereze myiza y’ikoranabuhanga, ndetse no kwirinda ingaruka z’imyitwarire idahwitse ishobora guhungabanya umuryango