RIB yavuze ku byaha YAGO ashinjwa inakomoza ku marira ye
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwavuze ko nubwo umuhanzi Nyarwaya Innocent wamenyekanye nka Yago ari hanze agikorwaho iperereza ku byaha ari gukurikiranwaho.
Hashize igihe ku mbuga nkoranyambaga uyu muhanzi atangaje ko ahunze igihugu kubera ”Iyicarubozo rimaze imyaka ine akorerwa n’agatsiko.”
Mu kiganiro cyatambutse ku muyoboro wa Primo Media Rwanda, kuri uyu wa 3 Nzeri 2024, Umuvugizi w’urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, yavuze ko mbere yuko Yago atangaza ko yahuze , yari yatangiye gukurikiranwa ari hanze ku byaha birimo no gukoresha ibikangisho.
Dr Murangira ati “ Yago yarahamagawe arabazwa.Yabanje guhamagarwa hari umuntu yarezwemo ibyaha yakangishaga gusebya ku bijyanye n’amashusho y’ubwambure bwe , amaze guhamagarwa yarabajijwe, iperereza rirakorwa,ibimenyetso biregeranywa. “
Dr Murangira avuga ko mu gihe ubugenzacyaha bwakurikiranaga ibimenyetso ari nako rukora iperereza, uyu muhanzi yahise atoroka .
Ati “[…] Nibwo twagiye kumva, twumva ngo yarahunze. Ibyo rero kuba akurikiranwa, turabikurikirana kandi nta muntu utanga ikirego muri RIB ngo kireke gukurikiranwa. Ahunze yari yari agikurikiranywa kuko atangiye kubona ko abazwa ibyaha biremereye nka biriya by’ivangura yavuze, yahise agenda.”
Umuvugizi wa RIB ,Dr Murangira B Thierry, yavuze ko nubwo Yago ari hanze y’Igihugu akomeza gukurikiranwa.
Ati “ Icyo namubwira kimwe n’abandi bose bumva ko bari hanze y’u Rwanda cyangwa se bumva ko amazina yabo bayahishe, abo bose icyo nababwira, ukuboko k’ubutabera ntaho kutagera, ntabwo byabuza kuba bakurikiranwa. Inama namugira nuko yajya mu nzira nziza, agakora showbiz neza , akayikora mu buryo bumwungura ariko akirinda ibyaha, amacakubiri, amagambo abiba urwango.Imbuga nkoranyambaga ntabwo ari urubuga rwo gukoreramo ibyaha.”
RIB ivuga ko muri Werurwe 2024 yakiriye ikirego cya Yago arega Uzabakiriho Cyprien ( Djihad) amurega ko yashyize kuri konti ye ya Instagram amashusho imuharabika kandi imubuza amahwemo.
Uru rwego ruvuga ko rutakiriye ikirego cyivuga ko yaba yarakorewe iyicarubozo imyaka ine n’agatsiko.
Uyu muhanzi Yago yatangiye gukora ibiganiro by’uruhererekane ndetse avuga amazina amwe arimo Djihad, M Irene, godFather,Sabin, Dij Brian,Titi Brown n’andi avuga ko “ari agatsiko k’abashatse kumugirira nabi.”
Umuvugizi wa RIB,Dr Murangira B Thierry, yasabye abakora imyidagaduro kuyikora hatajemo amacakubiri.
Ati “Mureke show biz ibe imyidagadure, bayikuremo amatiku, bayikuremo inzangano,bayikuremo ibintu byo kurema udutsiko, bayikuremo ibintu byo gucamo abantu ibice.”
RIB ivuga ko itemera ko Yago hari agatsiko gahari kamurwanya ahubwo “Ari amatiku akorwa n’abari mu myidagaduro.”
Nyuma y’ubutumwa bwa RIB , bamwe mu bagarutsweho batangiye gusaba imbabazi ndetse bitandukanya n’amagambo yatangajwe n’uyu muhanzi Yago.