Imikino

Rayon Sports yongeye kugarura uwahoze ari umukinnyi wayo waciye muri APR FC

Niyonzima Olivier yasubiye muri Rayon Sports nyuma yo guca muri APR FC, AS Kigali na Kiyovu Sports.

Sefu wagaragaye mu mukino wa gicuti uheruka guhuza APR FC 0-0 na Rayon Sports,akina hagati mu kibuga afasha ba myugariro.Yasinye amasezeno y’umwaka umwe.

Kamba na Roho nkuko bamwita,yabaye muri Rayon Sports ubwo yari akiva mu Isonga FC muri 2015 kugera 2019 atwaramo igikombe cy’amahoro na shampiyona.

Niyonzima w’imyaka 31 yabaye muri Rayon Sports kuva mu 2015-2019,ayihesha ibikombe birimo n’icya shampiyona iheruka muri 2018.

Yahise ajya muri APR FC (2019-2021), AS Kigali (2021-2023) na Kiyovu SC (2023-2024).

Uyu mukinnyi witanga hagati mu kibuga yakabaye yarasinyiye Rayon Sports mu mwaka ushize,ariko habamo uburangare.

Ku rundi ruhande,Rayon Sports yasinyishije Umurundi Rukundo Abdul Rahman wakiniraga Amagaju FC amasezerano y’imyaka ibiri.

Mu mwaka ushize w’imikino 2023/24 Rukundo yatsinze ibitego 12 anatanga n’imipira icyenda yabyaye ibitego muri Shampiyona y’u Rwanda.

Ni undi mukinnyi usinyiye Gikundiro muri iyi mpeshyi nyuma ya myugariro Nshimiyimana Emmanuel ’Kabange’ wavuye muri Gorilla FC n’Umurundi Ndayishimiye Richard wakiniraga Muhazi United.

Rayon Sports ikomeje gukusanya miliyoni 40 z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo yongerere amasezerano kapiteni wayo Muhire Kevin.