Imikino

Rayon Sports yavuze kuri Ngabo Roben werekeje kuri Radio/TV10

Perezida w’ikipe ya Rayon Sports, Twagirayezu Thadée yatangaje ko Ngabo Roben akiri umuvugizi w’iriya kipe, n’ubwo Radio/TV10 iheruka kumutangaza nk’umunyamakuru wayo.

Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo kiriya gitangazamakuru gikorera ku Gishushu cyatangaje Ngabo nk’umukozi wacyo mushya.

Nyuma ya ‘graphique’ Radio/TV10 yashyize ku mbuga nkoranyambaga zayo, byahise bitangira guhwihwiswa ko uriya musore yaba yatandukanye na Murera burundu.

Perezida Twagirayezu kuri uyu wa Mbere yatangaje ko Ngabo atigeze atandukana na Rayon Sports, ko ahubwo akazi yabonye ku Gishushu ari ak’amasaha atatu gusa.

Ati: “Abafana nababwira ko Roben Ngabo akiri umuvugizi wa Rayon Sports. Agiye hariya nk’akazi k’amasaha atatu, aracyari umuvugizi wa Rayon Sports.”

Roben Ngabo yageze muri Rayon Sports muri Kamena 2023, nk’umukozi wari ushinzwe Itumanaho ndetse n’imbuga nkoranyambaga z’iyi kipe, mbere yo kugirwa umuvugizi wayo asimbuye kuri izo nshingano Nkurunziza Jean Paul werekeje muri Canada.