Perezida Ruto na Bola Tinubu ku rutonde rw’abayobozi bahize abandi mu kurya Ruswa ku Isi
Ikigo mpuzamahanga gicukumbura ibyaha bya ruswa, Organized Crime and Corruption Reporting Project (OCCRP), cyashyize Perezida William Samoei Ruto wa Kenya na Perezida Ahmed Bola Tinubu wa Nigeria mu bantu batanu bagaragayeho ibikorwa bifitanye isano na ruswa ku rwego rw’Isi mu mwaka wa 2024.
Perezida Ruto, wagize amajwi arenga 40,000 mu matora y’abaturage batoranyije abagaragayeho ruswa, yibasiwe cyane nyuma y’imyigaragambyo yamagana umushinga w’itegeko ry’imari ryemejwe muri Kamena. Iyo myigaragambyo yatumye abanya-Kenya basaba kwegura kwe, bamwe bakahasiga ubuzima mu gihe polisi yageragezaga guhagarika ibikorwa byabo.
Impamvu zatumye Ruto ajya kuri urwo rutonde zirimo ubushomeri bukabije mu rubyiruko, ruswa ivugwa mu nzego za Leta, ndetse n’amakimbirane yaturutse ku misoro mishya.
Ku rundi ruhande, Perezida Bola Tinubu wa Nigeria ashinjwa ibyaha birimo kwinjiza mu gihugu imiti ya magendu, kunyereza imari ya Leta, no gufata ibyemezo byakomeje kwamaganwa n’abaturage kuva yajya ku butegetsi.
Abandi bagarutse ku rutonde rwa OCCRP barimo Joko Widodo wahoze ayobora Indonesia, Sheikh Hasina wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Bangladesh, na Gautam Adani, umucuruzi ukomeye mu Buhinde.