Politiki

Perezida Paul Kagame yasubije abibaza ku mpinduka zimaze iminsi ziba muri Guverinoma

Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, yasubije abibaza ku mpinduka zimaze iminsi ziba muri Guverinoma y’u Rwanda, avuga ko ahubwo bikiri mu ntangiriro kandi ko ari ngombwa kuzikora bitewe na byinshi birimo imiterere y’Igihugu n’ibindi.

Nyuma yo gushyiraho Guverinoma nshya muri iyi manda, Perezida Paul Kagame nta bwo yatinze gukora impinduka mu myanya itandukanye. Iziheruka gukorwa, ni izo muri Minisiteri ya Siporo no muri ba Ambasaderi bahagarariye u Rwanda mu bihugu bitandukanye.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa kane, Perezida Kagame yavuze ko impinduka zitari zatangira.

Yavuze ko impinduka ziterwa na byinshi birimo imiterere y’Igihugu.

Ati “Impinduka muri Guverinoma, ntiziraba ahubwo. Turacyari ku ntangiriro. Ndabivuga mpereye ko bihera kuri byinshi kandi n’imiterere y’igihe, imiterere y’Igihugu n’abantu ariko n’icyifuzo cy’Ubuyobozi bw’Igihugu buba bwifuza ko twakora ibintu neza nta guta igihe, bishoboye no kugabanya icyo bidutwara, icyo bidusaba byose bigakubira hamwe.”

Yabwiye umunyamakuru wari umubajije ikibazo ko nawe ubwo ashobora kuba hari abo abona akabona bakwiriye kuvaho ari yo mpamvu impinduka zitari zatangira.

Impinduka ziheruka kuba muri Guverinoma, ni izabaye ku wa 20 Ukuboza 2024.