Politiki

Perezida Kagame yifurije Abanyarwanda umwaka mushya wa 2025

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yifurije Abanyarwanda umwaka mushya wa 2025, mu ijambo risoza uwa 2024.

No ijambo yavuze kuri uyu wa Kabiri tariki ya 31 Ukuboza.

Umukuru w’Igihugu yibukije ko muri uyu mwaka ari bwo u Rwanda rwizihije imyaka 30 ishize rubohowe ndetse na Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, avuga ko ibi byombi bigaragaza urugendo igihugu kimaze gutera.

Umukuru w’Igihugu yanakomoje ku matora yegukanyemo intsinzi muri Nyakanga uyu mwaka, agaragaza ko kuba yaragenze neza bishimangira icyizere Abaturarwanda bafitiye ababayobora.

Perezida Kagame wijeje Abanyarwanda ko Leta izafatanya na bo kugera kuri byinshi yifuza, yanagarutse ku cyorezo cya Marburg mu mezi ashize kibasiye u Rwanda, ashima abakora mu nzego z’ubuzima bashoboye gutuma gitsindwa ariko anihanganisha abahitanwe na cyo.

Indi ngingo yagarutseho n’ijyanye n’ibibazo by’umutekano ku mipaka y’u Rwanda, by’umwihariko uwo mu bice by’amajyepfo n’uwo mu burengerazuba kubera ubwumvikane buke bumaze igihe hagati y’u Rwanda n’ibihugu by’u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yavuze ko n’ubwo ibyo bibazo bihari nta kizatuma umutekano n’ubusugire bw’u Rwanda bidakomeza gusigasirwa.

Ati: “Ndagira ngo mbizeze ko umutekano n’ubusugire bw’u Rwanda, bizahora iteka birinzwe uko byagenda kose.”

Yunzemo ko “Inzira z’ibusamo ntizakemura iki kibazo. Birakwiriye ko habaho ibisubizo birambye bikemura ikibazo bishingiye mu mizi, bigatanga icyizere cy’amahoro arambye ku baturage bose b’Akarere. Ibi ni ingenzi kuri twese. Nta mahoro kuri bamwe ntabe ku bandi. Twese dukeneye amahoro.”

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rutazigera rwemera guhabwa isura rudafite muri iki kibazo.

Perezida Kagame yanakomoje ku nama ya FIA u Rwanda ruheruka kwakira nk’igihugu cya mbere cya Afurika ndetse ikanasiga kwakira isiganwa rya Formula One, agaragaza ko ibi bigamije kwifashisha siporo bityo igihugu kikazamura ubukungu bityo bikungukira buri muturage.

Byari mbere yo gusoza asaba urubyiruko kugira uruhare mu bikorwa biteza imbere igihugu ku buryo kigera aho kitigeze gitekereza.

Ati “Tubatezeho kuzageza u Rwanda ku yindi ntera irenze n’aho twigeze dutekereza. Mujye muzirikana ko dufite ubushobozi bwo kwigenera ahazaza hacu twifuza kandi dukwiriye.”