Politiki

Perezida Kagame yavuze ku Bubiligi busabira u Rwanda ibihano

Perezida Paul Kagame yatangaje ko hari ikibazo gikomeye cy’ibihugu by’i Burayi bitavugisha ukuri mu bibazo by’umutekano muke byugarije Uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, by’umwihariko u Bubiligi bufite uruhare rukomeye mu bibazo by’akarere nyamara bukaba ari bwo butera hejuru busabira u Rwanda ibihano.

U Bubiligi ni kimwe mu bihugu byakolonije u Rwanda ndetse bugira uruhare mu kugena imbibi zirugabanya n’ibihugu bituranye mu byerekezo byose.

Mu ntambara umutwe wa M23 umaze imyaka itatu uhanganyemo n’Ihuriro ry’Ingabo za Leta ya RDC n’abo bafatanyije, u Bubiligi bwagiye ku ruhande rwa RDC aho gushyigikira ibiganiro bigamije gushaka amahoro, ndetse bunenga u Rwanda, burushinja gutera inkunga M23.

Mu kiganiro Perezida Kagame aherutse kugirana na Jeune Afrique, yatangaje ko u Bubiligi bufite uruhare rukomeye mu kibazo cy’umutekano muke mu karere nyamara buhora bubyirengagiza.

Ati “Ahubwo bahora basubiramo, ibintu byose ni u Rwanda. Ni gute wakemura ikibazo gikomeye nk’iki binyuze mu gushinja inzirakarengane zacyo? Ntungurwa no kumva ibihugu nk’u Bubiligi bivuga ku Rwanda, birusabira ibihano nyamara bafite uruhare mu mateka, bafite uruhare muri iki kibazo.”

Perezida Kagame yagaragaje ko ibihugu by’i Burayi birimo ibyabaswe no kutavugisha ukuri kuko hashize igihe kinini hari abacanshuro babikomokamo bari kurwana mu Burasirazuba bwa RDC ariko nta gihugu na kimwe cyari cyabyemera cyangwa ngo kibyamagane.

Ati “Hari ikibazo gikomeye cyo kutavugisha ukuri ku mpande zakabaye zarakemuye ikibazo. Murabizi ko hari abacanshuro baturutse mu Burayi. Abo bacanshuro ni abo mu Burayi ntabwo ari ab’ahandi ariko ntitwigeze twumva igihugu na kimwe mu Burayi kivuga ko hari abantu bacyo b’abacanshuro muri iki kibazo. Bavuga ibindi ariko ntibigeze bagera kuri iyo ngingo.”

Mu mpera za Mutarama, abacanshuro barenga 280 bamanitse amaboko basubizwa mu bihugu byabo banyujijwe mu Rwanda. Amakuru avuga ko kuva mu 2022 mu Burasirazuba bwa RDC habarurwa abacanshuro barenga 1000 bafasha ingabo za RDC kurwana na M23.

Imyitwarire y’u Bubiligi muri iki kibazo yatumye ku wa 18 Gashyantare 2025 u Rwanda ruhitamo guhagarika amasezerano y’ubufatanye yari hagati yarwo n’u Bubiligi yagombaga kuzageza mu 2029.

Byagenze bite ngo ubutaka bw’u Rwanda buhabwe RDC?

Mu nama y’i Berlin ubwo Afurika yacibwagamo imipaka, Abadage, Abongereza n’Ababiligi, ni bo baherereye muri Afurika y’Iburasirazuba. Abadage bahita barema icyo bise “Afurika Ndage y’Iburasirazuba” yari igizwe n’u Rwanda, Urundi na Tanganyika.

Ababiligi bo bafashe ibihugu byo mu Burengerazuba bw’u Rwanda, na ho mu Majyaruguru y’u Rwanda hari Abongereza bakoronije Uganda na Kenya.

Ku wa 14 Gicurasi 1910, hateranye inama mu Bubiligi, igamije gukemura ikibazo cyari kimaze igihe cy’Ababiligi bashakaga kongera ubutaka bw’aho bahawe. Iyo nama yari irimo Ababiligi bakolonizaga Congo, Abadage bakolonizaga u Rwanda, Urundi na Tanganyika ndetse na Uganda na Kenya byakolonizwaga n’Abongereza.

Nyuma y’iyo nama ni bwo guhera mu 1910 kugeza mu 1912, bashyizeho imipaka igabanya u Rwanda n’ibindi bihugu by’ibituranyi, icyo gihe bitwaje icyo bise imbibi karemano zirimo Ibirunga, Akanyaru, Akagera n’Ikiyaga cya Kivu, bakatakata ubutaka bw’u Rwanda busigara ari buto cyane ugereranyije n’uko bwahoze.

Igice kimwe cy’ubutaka bwarwo bacyometse kuri Congo (hagiye ubuso bwa kilometero kare 124. 553) harimo ibice byo muri Kivu y’Epfo na Kivu ya Ruguru. Ikindi gice kingana na kilometero kare 17.715 cyometswe kuri Uganda.

Kuva icyo gihe, u Rwanda rwasigaranye ubutaka buto buri ku buso bwa kilometero kare 26.338.

Abadage bari bagabanyirije ubutaka bw’aho bakolonizaga, ntibigeze babigiraho ikibazo cyane kuko icyo bashakaga ni ibihugu bazabasha guteza imbere mu gihe cyose bazabikoloniza.

Ng’iyo inkomoko y’Abanyarwanda batuye mu bihugu by’ibituranyi bakatiweho imipaka n’abakoloni bakaba bakomeje kugaraguzwa agati nk’aho ubutaka babirukanaho atari gakondo yahanzwe n’abakurambere babo.