Perezida Kagame yavuze ku biyambika ubusa ku mbuga nkoranyambaga
Kuri iki Cyumweru, Perezida Paul Kagame yagarutse ku kibazo cy’urubyiruko rwambara ubusa ku mbuga nkoranyambaga, aboneraho gukebura abayobozi n’ababyeyi ku ruhare rwabo mu kurera no kuyobora neza.
Ibi yabivuze mu ijambo yagejeje ku bitabiriye amasengesho ngarukamwaka yo gushima Imana no gusabira Igihugu, yabereye muri Serena Hotel, ategurwa n’Umuryango Rwanda Leaders Fellowship.
Perezida Kagame yatangaje ko ajya abona amashusho y’urubyiruko rwirirwa ku mihanda rwerekana imibiri yabo ku mbuga nkoranyambaga, yibaza icyo baba bagamije.
Yagize ati: “Abambara ubusa baba bashaka kugaragaza iki abandi badafite? Nyamara burya ntabwo ari ubusa ku mubiri gusa, ahubwo ni n’ubusa bwo mu mutwe.”
Yongeyeho ko nta muco cyangwa idini na rimwe ryemera uyu mwitwarire, asaba abayobozi n’ababyeyi gukomeza guharanira umuco mwiza mu rubyiruko.