Politiki

Perezida Kagame: Ingabo za MONUSCO muri RDC ntacyo zagezeho mu kugarura amahoro

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yatangaje ko ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) zitigeze zigira uruhare rufatika mu kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), nubwo zashoweho amafaranga menshi.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Mario Nawfal, Perezida Kagame yavuze ko ingabo za MONUSCO zimaze imyaka 24 muri RDC, aho umubare wazo wari hagati y’ibihumbi 14 na 18, kandi ko zimaze gutwara akabakaba miliyari 40 z’Amadolari ya Amerika.

Yagize ati: “UN imaze hafi imyaka 24 muri Congo. Yajyanyeyo ingabo ziri hagati y’ibihumbi 14 na 18 baturutse mu bihugu bitandukanye. Mu myaka yose bamazeyo, amafaranga yabashoweho abarirwa muri miliyari 40 z’Amadolari.”

Yakomeje agira ati: “Ikibazo nyamukuru ni ukumenya icyo izi ngabo zari zije gukora. Kubungabunga amahoro? Ni ayahe mahoro agaragara muri RDC? Kuzana amahoro? Ni ayahe bazanye? Gukemura ikibazo cy’umutekano cy’u Rwanda cyaterwaga na FDLR imazeyo imyaka 30? Nta na kimwe.”

Perezida Kagame yavuze ko ibikorwa by’izi ngabo byagarukiye gusa ku gucyura bamwe mu barwanyi ba FDLR n’imiryango yabo, bifuje gutaha ku bushake.

Ati: *”Ikintu cyonyine bakoze kijyanye n’ibi ni ugucyura bamwe mu barwanyi ba FDLR n’imiryango yabo mu Rwanda. Ibindi byo simbizi