Politiki

Obama yavuze kuri Perezida Joe Biden ugiye gusohoka muri White House

Barack Obama wahoze ayobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashimiye Perezida Joe Biden wamubereye Visi Perezida, avuga ko imiyoborere ye yihariye yari ingenzi mu guhangana n’ingaruka z’icyorezo cyashegeshe Isi.

Hashize igihe gito ngo Joe Biden ave mu Biro by’Umukuru w’Igihugu, White House, ahasubiremo Donald Trump, wari waramusimbuye mu 2021.

Ku wa 20 Mutarama 2025, Donald Trump, ugiye kuba Perezida wa 47 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, azarahirira kuyobora iki gihugu, asimbuye Joe Biden wari umaze manda imwe y’imyaka ine ku butegetsi.

Joe Biden, w’imyaka 82, uzwi cyane muri politiki ya Amerika, ntiyabashije kongera guhatanira uyu mwanya mu matora aheruka. Yari Visi Perezida wa Barack Obama guhera mu 2009 kugeza mu 2017, aho bombi bakoze ibikorwa byinshi byasize amateka.

Mu butumwa bwe, Obama yashimye Biden ku byo yakoze mu myaka ine amaze ku butegetsi, agira ati: “Mu gihe Isi yari ihanganye n’icyorezo gikomeye, twari dukeneye umuyobozi wiyemeza gushyira imbere inyungu rusange aho gukurikira inyungu za politiki. Joe Biden yakoze ibyo by’ingenzi.”

Obama yanavuze ko ubwo Biden yajyaga ku butegetsi, ubukungu bwa Amerika bwari mu bihe bikomeye, ariko ko yongeye kubuteza imbere, atuma bushimangira umwanya wa mbere ku Isi. Yanashimangiye ko mu gihe cye hahanzwe imirimo mishya miliyoni 17, imibereho y’abaturage igatera imbere, ndetse hakagira n’ibikorwa byafashije kugabanya ikiguzi cy’ubuvuzi.

Yanavuze ko Biden yafashije kuzahura ibikorwa remezo by’igihugu ndetse anashyira imbere politiki zigamije guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Ati: “Nishimira ibikorwa bya Joe Biden, ubucuti bwe, n’ubwitange yagaragaje mu gukorera igihugu cyacu dukunda.”

Iri jambo rije mu gihe hari abamunenga, barimo na Donald Trump, ugiye gusubira ku butegetsi. Trump yakunze kuvuga ko Biden yagize uruhare mu gukurura intambara, ashimangira ko iyo aza kuba akiri Perezida, ibintu nk’ibyo bitari gushoboka.