Politiki

Nyanza:Uwari yagiye gusenga yataye uruhinja rw’iminsi 7 mu kiliziya

Mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Mukingo, mu Kagari ka Gatagara, uruhinja ruri mu kigero cy’iminsi irindwi n’icumi rwasizwe muri Kiliziya ya Paruwasi ya Kigoma, tariki ya 2 Gashyantare 2025, mu gihe cya Misa.

Padiri Hagenimana Pacifique, wari uyoboye igitambo cya Misa, yatangaje ko umugore bikekwa ko ari nyina yasigiye umwana umwe mu bakirisitu avuga ko agiye kwiherera, ariko ntiyagaruka.

Uyu mukirisitu wari utwite kandi ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, yaje kubona ko uwamusigiye umwana atagarutse maze asaba ubufasha.

Nyuma yo gutangazwa muri Misa, abakobwa babiri bagerageje gufata iyambere bashaka kumujyana, ariko Padiri Hagenimana arababuza, avuga ko umwana agomba kubanza kwitabwaho mu buryo bwemewe n’amategeko.

Ubu uruhinja ruri mu maboko y’ababikira bo mu Muryango w’Abizeramariya, aho ruzahabwa uburere mu gihe hagishakishwa umuryango warurera burundu.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yavuze ko inzego z’ubuyobozi zikomeje iperereza kugira ngo hamenyekane inkomoko y’umwana, anizeza ko azitabwaho neza n’umuryango ubifitiye ubushobozi.