Ingabo z’u Rwanda n’izindi nzego zo muri Mozambique zibutse Jenoside yakorewe Abatutsi
Inzego z’umutekano z’u Rwanda muri Mozambique hamwe n’inzego z’umutekano za Mozambique n’inshuti z’u Rwanda bibutse ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda. Imihango yo kwibuka yabereye mu mujyi wa Mocimboa Da Praia.
Umuyobozi w’Akarere ka Mocimboa da Praia, Sérgio Cipriano, wavuze mu izina rya Guverinoma ya Mozambique yavuze ko ibyabereye mu Rwanda bigomba kuba isomo ku Isi yose kandi ko bitagomba kongera kubaho ahandi. Yashimiye kandi abashinzwe umutekano b’u Rwanda ku bwitange bagize mu kuzana umutekano no kurwanya iterabwoba muri Cabo Delgado.
Mu ijambo rye, Umuyobozi w’ingabo z’u Rwanda, Maj Gen Emmy K Ruvusha, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yaturutse ku bitekerezo by’amacakubiri ashingiye ku moko; yatangijwe n’abakoloni b’Ababiligi babikuye mu byiciro by’imibereho byariho icyo gihe ndetse n’amoko yashyigikiwe na guverinoma za nyuma ya gikoroni.
Yongeyeho ko ingabo za Rwanda Patriotic Army (RPA-Inkotanyi) zarwaniye kubohoza Abanyarwanda bicwaga kandi bahagarika jenoside mu gihe amahanga yananiwe kugira icyo akora mu gihe Abanyarwanda bari bakeneye cyane kurindwa.
Yibukije kandi abari aho ko Abanyarwanda bakomeje amahoro, ubumwe n’umudendezo kugira ngo barebe ko ibyabaye mu 1994 bitazongera ukundi.
Kwibuka ntabwo ari uguha icyubahoro ubuzima bw’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi gusa, ahubwo binashimangira ko u Rwanda rwiyemeje gukumira jenoside no guteza imbere amahoro binyuze mu bikorwa byo kubungabunga amahoro by’Umuryango w’Abibumbye ndetse no mu butumwa buva mu masezerano y’igihugu n’ikindi.