Mushiki wa Kim Jong Un yateguje America ikintu
Mushiki wa Perezida wa Korea Kim Jong Un, witwa Kim Yo Jong, yise kohereza ubwato bwa gisirikare, USS Carl Vinson ari “ugushaka intambara kwa Amerika ndetse n’ibikoresho byayo.” Ubu bwato butwara indege z’intambara yageze i Busan ku Cyumweru.
Kuri uyu wa Kabiri, Kim Yo Jong, mushiki w’umuyobozi wa Korea ya Ruguru, umukurikira mu buhangange, yatangaje ko hari ubushotoranyi bukabije asubiza ku kuba Amerika yohereje ubwato butwara indege z’indege z’intambara muri Koreya y’Epfo.
Ku Cyumweru, USS Carl Vinson hamwe n’itsinda ry’amato ayirinda yageze mu Mujyi wa Busan uri ku cyambu mu ruzinduko rwari rwateganyijwe. Ubu ni bwo buryo bwa vuba bwoherejwe bugamije kwerekana ko Washington ishyigikiye Koreya y’Epfo mu gihe Koreya ya Ruguru igenda irushaho gutera ubwoba iy’epfo.
Ubwato bwahageze nyuma y’iminsi mike Koreya ya Ruguru ikoze igerageza rya kane rya misile mu mwaka.