Urukundo

MUGORE umugabo wawe agukeneyeho ibi bintu nubwo atabikubwira gusa ukeneye kubyibwiriza

Abagabo akenshi hari ibyo baba bakeneye ku bagore babo ariko bakabaho batabibabwira kubera badakwiye kubategeka buri kimwe gusa biba byiza iyo abagore babimenye bakabyibwiriza

Nubwo umugabo afite uburenganzira bwo guhabwa ibimunezeza mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina, ntibikwiye ko ategeka umugore uburyo bwo kwitwara.

Kenshi hari abagore bakora amakosa yo kureka umugabo akabagira nk’igikoresho, hagakorwa ibyo umugabo asabye, igihe abisabiye n’uburyo abisabyemo, yaba nta kintu yibwirije n’umugore akituriza.

Ibi ni byiza kuko ni uburyo bwo kumwubaha, gusa biba byiza iyo wowe mugore nawe ugize uruhare mu gikorwa cy’urukundo benshi bita ‘kubaka urugo’.
Hari ibintu (…)

Nubwo umugabo afite uburenganzira bwo guhabwa ibimunezeza mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina, ntibikwiye ko ategeka umugore uburyo bwo kwitwara.

Kenshi hari abagore bakora amakosa yo kureka umugabo akabagira nk’igikoresho, hagakorwa ibyo umugabo asabye, igihe abisabiye n’uburyo abisabyemo, yaba nta kintu yibwirije n’umugore akituriza.

Ibi ni byiza kuko ni uburyo bwo kumwubaha, gusa biba byiza iyo wowe mugore nawe ugize uruhare mu gikorwa cy’urukundo benshi bita ‘kubaka urugo’.

Hari ibintu bimwe na bimwe umugabo wawe akwifuzaho mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina ariko akaba atazi uburyo yabikubwiramo cyangwa se akaba atanazi ko abikeneye, ariko umunsi wabikoze azumva ko ku Isi nta wundi mugabo washatse neza nk’uko yashatse.

Dore ibintu 6 benshi mu bagabo bifuza ku bagore babo mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina nk’uko tubikesha urubuga askmen.com:

1. Mubwire uko uryohewe ukoresheje amazina afatwa nk’urukozasoni

Ibi ntibivuze ko uzahita uba umugore udafite ikinyabupfura, washize isoni, cyangwa se uvuga amagambo mabi, ahubwo ni uburyo bwo gufasha umugabo wawe kumenya ko ari kukunezeza n’urwego agezaho. Biba byiza kandi iyo aya magambo aherekejwe n’ijwi risa n’iritaka, ibi ngo bituma umugabo arushaho kongera ubushake bw’igikorwa.

2. Rimwe na rimwe yobora igikorwa

Nibyo koko abagabo ni bo bayobozi b’iki gikorwa ariko na bo bararyoherwa iyo babonye umugore agize igitekerezo cyo kuyobora gahunda iminota mike. Umugore ashobora nko kuryamisha umugabo we agaramye hanyuma we (umugore) akajya hejuru akagenza imibonano mu buryo bwe. Ibi bifasha umugabo kudakora cyane bityo bikamurinda kunanirwa vuba.

Ubu buryo (position) bubaye butakoroheye ushobora kureba ubundi wakoresha cyangwa se ugasaba umugabo wawe kugukorera akantu runaka. Bituma abonako muri kumwe atari wenyine mu gikorwa.

3. Ntutinye kugerageza uburyo (positions) bushya

Gukora imibona mpuzabitsina n’uwo mwashakanye mu buryo butandukanye ni byiza kandi bitera buri wese guhora afite amatsiko y’ibyo mugenzi we ari bumukorere inshuro ikurikiyeho.

Ni byiza kugira udushya rimwe na rimwe kuko wenda mutabona utwa buri munsi. Umugabo rero ngo biramushimisha kuba umugore we yazana agashya yabonye muri filime, ku mafoto, n’ahandi. Ibi bituma umugabo abona ko utari umugore w’indangare ahubwo uhora utekereza ku cyamushimisha.

4. Mutungure

Gutungura umugabo ntubyumve nko kumutunguza impano. Ahubwo ubyumve nko kumuza imbere wambaye utwambaro atakumenyereyemo, cyangwa se niba musanzwe mukorera igikorwa cyanyu mu cyumba, ushake ahandi hantu mu nzu yanyu (niba mufite inzu nini abana batabituraho uko biboneye) abe ariho umuyobora.

Ikibazo gikunda ku bagore badashimishwa n’uko bahindutse nyuma yo kubyara (umubyibuho), ugasanga bagira ipfunwe ryo kwiyereka abo bashakanye muri ubu buryo.

5. Muhe uburyo bwo kukureba

Mu gihe cy’imibonano abagabo bashimishwa no kureba neza ibirimo kuba byose, cyane cyane iyo bari mu mibonano ituje. Niba ufite ubushobozi, tegura icyirori (miroir) kinini mu cyumba cyawe bityo no mu gihe mwakoresheje uburyo butamworohereza kukureba mu maso cyangwa uko waryohewe, abe yarebera muri cyo.

Irinde kandi kumusaba kugusoma ubudatuza kuko ngo biramubangamira bimubuza wa munezero akura mu kwitegereza.

6. Mugaburire

Niba umaze kugirana ibihe by’urukundo n’umugabo wawe gerageza umuzanire icyo kunywa kimumara inyota cyangwa se icyo kurya cyoroheje nk’imbuto, pizza, n’ibindi ukurikije icyo akunda.

Abagore bakuze bajya bagira inama abakobwa bato bagiye kurushinga bababwira bati “Uzabe inshuti magara y’umugabo wawe, umubere mushiki we, umubere nyina, umubere umukozi, umubere byose. Ariko nimwinjira mu cyumba uzamubere indaya.”

Aha ntakindi ababyeyi baba bashaka kuvuga usibye kubwira ugiye kurushinga ko adakwiye kuzana ibibazo n’imimerere by’urugo mu mwanya wahariwe igikorwa nyamukuru.