Mugiraneza Migi yahagaritswe igihe kirekire muri ruhago
Mugiraneza Jean Baptiste uzwi cyane nka Migi, wahoze ari umukinnyi ukomeye w’Amavubi na APR FC, yahagaritswe umwaka wose n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), azira amajwi yasakaye yumvikana asaba Shafiq Bakaki wa Musanze FC kwitsindisha kugira ngo Kiyovu Sports itsinde.
Mu majwi yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, Migi yumvikanye asaba uyu mukinnyi kuzamufasha Kiyovu Sports igatsinda Musanze, aho yamwizezaga ko azamujyana muri Kiyovu umwaka utaha, aho ngo azaba atoza. Bakaki yamusubije ko atabishobora kuko bari mu gihe cy’igisibo cya Ramadhan.
FERWAFA yahise ihamagaza Migi na Bakaki ngo basobanure iby’iyo nkurikizi yitwa match-fixing. Abandi bahamagawe harimo na Shaolin, umunyezamu wa Musanze FC, na Gasongo, myugariro mugenzi wa Bakaki.
Ibintu byarushijeho gukomera ubwo Migi ubwe yemereye ko ayo majwi ari aye, ariko yitwaza ko yari gukora ubushakashatsi kuri ruswa mu mupira. Nubwo yabigaragaje atyo, ibyo yakoze bifatwa nko guhungabanya imyitwarire myiza isabwa abatoza mu mupira.
Muhazi United yahise imuhagarika by’agateganyo mbere y’icyemezo cya FERWAFA.
Iki kibazo cyafashwe nk’igisobanuro gikomeye cy’uko ‘Match Fixing’ ishobora kuba ari ikibazo gikomeye mu mupira w’u Rwanda.