Imyidagaduro

Miss France: Umugore w’Imyaka 42 ashaka kwegukana ikamba

Vanessa Douillet, umugore w’imyaka 42 ukomoka mu Bufaransa, yatangaje ko afite intego yo guhatanira ikamba rya Miss France 2025, agamije kugaragaza ko imyaka myinshi idakwiye kuba imbogamizi ku mugore ushaka kugera ku nzozi ze.

Mu kiganiro yagiranye na TF1, Douillet, usanzwe ari umunyamideri, yavuze ko yiteguye gukomeza urugendo rwe muri aya marushanwa y’ubwiza, aho azabanza guhatana muri Miss Châtillon Pays de Dombes muri Mata 2025. Naramuka atsindiye iri kamba, azakomereza muri Miss Pays de l’Ain na Miss Rhône-Alpes, bikaba inzira imuganisha ku irushanwa rikuru.

Uyu mugore yagaragaje ko yifuza guhindura imyumvire isanzwe, aho bamwe batekereza ko ubwiza bugenwa n’imyaka. Ati: “Ndashaka kwereka abagore ko nta kintu kidashoboka. Ushobora kwinjira mu byo abantu batatekerezaga ko washobora, kandi ugatsinda.”

Mu mwaka wa 2022, amategeko y’iri rushanwa yahinduwe, rikaba ryarahaga amahirwe abagore b’ingeri zitandukanye, barimo n’abashatse cyangwa ababyaye. Ibi byatumye Angélique Angarni-Filopon aba Miss France 2024 afite imyaka 34, aba umwe mu begukanye iri kamba bafite imyaka myinshi kurusha abandi.

Nubwo amarushanwa nka Miss World akomeje kugena imyaka ntarengwa y’abahatana, Douillet yemeza ko ibi na byo bizahinduka kuko isi irimo gutera imbere, abantu bagasobanukirwa ko ubwiza butagomba gushyirwaho imipaka y’imyaka.