Menya akamaro ko kunyongera umugabo wawe n’uko bikorwa
Ubundi abagabo benshi bavuga ko umugore utazi kunyonga abishya imibonano mpuzabitsina ndetse bakanongeraho ko kunyonga bifasha cyane umugabo kuba igitsina cye cyagera kure, bityo akarushaho kumva uburyohe bw’icyo gikorwa arimo kandi akarushaho kwishima.
Ubundi kunyongera umugabo k’umugore mu mibonano mpuzabitsina ni iki ? bikorwa bite?
Ibitabo byinshi bivuga ko uyu muco ari uw’Abanyafurika ariko ukaba waraje kugenda ukwirakwira ku isi hose n’iburayi. Umugore akaba anyongera umugabo igihe bari gutera akabariro iyo amaze kumva uburyohe bw’icyo gikorwa, ibi nabyo bikaba ari bimwe mu bishimisha umugabo cyane, ndetse bikaba byanatuma arangiza vuba.
Igihe umugore ari gukorerwa uburyo(Position) bwo kwibamba n’umugabo we (amunyongera) amufasha kuzamuka gahoro ku gitsina cye akirinda ko cyavamo ahubwo agasa n’uheta umugongo kugirango kinjire neza kandi kigere aho yumva yifuza, ibi bikaba bigenda byongera uburyohe ku mugabo.
Umugore kandi ashobora kunyonga igihe ari gukorerwa ubundi buryo agafasha umugabo kumanuka gahoro ku gitsina cye yirinda ko cyavamo kuko bishobora gutuma gihita kigwa bityo umugabo akabihirwa n’imibonano kandi yari yishimye.
Iyo uganiriye n’abandi bantu bazobereye mu bijyanye n’imibonano mpuzabitsina bakubwira ko uburyo bworoshye umugore yanyongeramo umugabo ari ukwandika 0 cyangwa 8 akoresheje ikibuno igihe bari mu gikorwa nyirizina hanyuma agasiba uyu mubare akoresheje ikibuno cye ariko akirinda ko igitsina cy’umugabo kiva mu cye.
Kunyongera umugabo kandi abagore benshi bo mu Burasirasuza bwa Afurika babifataga nk’uburyo umugore yafashaga umugabo we kumurongora igihe yabaga ananiwe kandi akeneye gutera akabariro ibi bikaba byarakorwaga mbere y’uko umuco wo gutegurana usakara mu bantu.
Benshi mu bagabo bavuga ko abagore bakagombye kwiga kunyongera abagabo babo ndetse bakanamenya kubakorera n’udushya mu gihe barimo gukora imibonano mu rwego rwo kubaka umubano wabo n’abo bashakanye ndetse bakamenya byinshi ku bihereranye no gushimisha umugabo mu buriri.
Nubwo ariko ngo abagabo benshi bakunda kunyonga hari n’abandi bagabo bumva ko kuba umugore atabimukorera ntacyo byamutwara ahubwo agashimishwa n’uburyo umugore yamweretse ibyiyumviro bye mu buriri.