Mario Baloteli yakoze impanuka y’imodoka
Rutahizamu Mario Balotelli yasimbutse urupfu n’imvune nyuma y’impanuka yagize ubwo yari atwaye imodoka ye ya Audi Q8 yaguze arenga miliyoni 100 FRW,akagonga igikuta.
Iyi mpanuka yabaye nta wundi muntu bari kumwe,yabaye ku wa kane saa mbili n’igice z’umugoroba mu mujyi wa Brescia mu Butaliyani.
SportMediaset ivuga ko uyu musore w’imyaka 33 wahoze ari rutahizamu wa Manchester City yanze gukorerwa bimwe mu bizamini nyuma yo kugonga icyo gikuta.
Nk’uko ikinyamakuru cyo mu Butaliyani Fatto Quotidiano kibitangaza ngo yananiwe kuyobora neza iyi Audi Q8 ye, maze ayikubita ku rukuta.
Balotelli, yashoboye kuva mu bisigazwa by’iyi modoka yari yangiritse hanyuma atabarwa n’abaganga nyuma yo kuryama hasi.
Amakuru avuga ko ibi byatumye abapolisi bafatira uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rwa Balotelli.
Murumuna we, Enock Barwuah, bivugwa ko yageze aho impanuka yabereye avuye mu myitozo mu ikipe y’umupira wamaguru y’iwabo hanyuma ajyana Balotelli mu rugo.
Balotelli watwaye igikombe cya Premier League 2012 hamwe na Man City,ubu akinira Adana Demirspor yo muri Turkey