M23 yisubije agace gakomeye nyuma kubaga nta kinya FARDC n’abayiherekeza
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Mutarama 2025, umutwe wa M23 wisubije agace ka Ngungu ko muri Teritwari ya Masisi, nyuma yo kukirukanamo ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu Cyumweru gishize ni bwo FARDC ifatanyije n’abarimo Wazalendo, FDLR n’ingabo z’u Burundi bari bambuye M23 kariya gace kitegeye agace gakungahaye ku mabuye y’agaciro ka Rubaya.
Amakuru agera kuri BWIZA arahamya ko M23 yisubije kariya gace, nyuma ya Operasiyo yakozwe na Special Force (ingabo zidasanzwe) yayo.
Ni Operasiyo yaguyemo ingabo nyinshi za FARDC ndetse n’iz’u Burundi.
Amafoto ateye ubwoba BWIZA yabonye yerekana abasirikare benshi bishwe, barimo abagiye bamenwa imitwe n’abagiye baraswa mu nda amara agasohoka.
Amakuru agera kuri iki gitangazamakuru anemeza ko imirwano yatangiye mu rucyerera rwo kuri uyu wa Kabiri yanasize inyeshyamba za M23 zinigaruriye utundi duce turimo aka Gasake, Kamatare na Ruzirantaka twose two muri Masisi.