M23 Yigaruriye Kamanyola, Ikomeza Kumanuka mu Kivu y’Amajyepfo
Abasirikare b’umutwe wa M23 bakomeje kwigarurira ibice binini by’Uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho ku mugoroba wo ku wa Kabiri, tariki 18 Gashyantare 2025, binjiye mu gace ka Kamanyola kari ku mupaka wa DR Congo, u Burundi n’u Rwanda.
Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje imodoka zabo zinjira mu mujyi saa moya z’umugoroba.
Kamanyola, gaherereye muri Teritwari ya Walungu mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, kari mu bilometero 45 uvuye i Bukavu no muri 70 uvuye i Uvira.
Nta makuru yatangajwe ku ruhande rw’igisirikare cya FARDC, ariko abaturage bavuga ko M23 iri kwagura ubutaka bwayo nta nkomyi.
Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) yatangaje ko habayeho imirwano hagati ya M23 n’ingabo z’u Burundi zari zikambitse i Kamanyola, ariko nyuma yo guhura n’ubukana bw’uyu mutwe, ingabo z’u Burundi zahise zisubira iwabo.
FARDC nayo yavuye mu bice byinshi, bamwe bahungira i Uvira nyuma yo gutsindwa n’abakomando ba M23 mu mirwano yabereye i Goma.
Kamanyola ifite amateka akomeye mu rugamba rwo mu 1964, ubwo ingabo za Mobutu Sese Seko zatsindaga inyeshyamba za Pierre Mulele. Uyu mujyi wakundwaga cyane na Mobutu, aho yitiriwe Stade Kamanyola – izina ryaje guhindurwa mu 1997 nyuma yo gukurwa ku butegetsi.
Ifatwa rya Kamanyola rikurikiye irya Bukavu, umurwa mukuru wa Kivu y’Amajyepfo, ryatumye benshi babona ko M23 irimo kumanuka igana i Uvira.
Naho mu Majyaruguru, muri Teritwari ya Lubero, uyu mutwe ukomeje kwagura ibice bigana mu mujyi wa Butembo. Ibi bivuze ko ibice bibiri bya Kivu bifite ubuso bungana na 124,553 km², inshuro eshanu z’ubunini bw’u Rwanda, bikomeje kugwa mu maboko ya M23.