Politiki

M23 yangabaje inziranigera ku kibuga cy’indege cya Kivumu

Nyuma y’ifatwa rya centre ya Ihusi na Kalehe muri Kivu y’Amajyepfo kuri uyu wa Gatatu ushize, ubu inyeshyamba za M23 ziri gusatira Ikibuga cy’indege cya Kavumu cyegereye Umujyi wa Bukavu.

Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko imirwano ikaze yadutse kuva mu gitondo cya kare ahitwa Kasheke-Kabamba, agace gaherereye ku birometero 15 uvuye ku Kibuga cy’indege cya Kavumu.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara ku wa Gatatu, Igisirikare cya Congo cyamaganye ibyo kise kurenga ku ihagarikwa ry’imirwano kw’inyeshyamba kuri ubu ngo zikoresha ihame ryo “kuganira no kurwana”.

Abakuru b’ibihugu bya EAC-SADC mu nama iheruka kubera muri Tanzaniya basabye ko imirwano ihagarara vuba.

Ibi ariko ntabwo bisa nkaho byumviswe. Mu itangazo rigenewe abanyamakuru, AFC/M23 yerekanye ko yifuza gukomeza urugamba, basobanura ko impamvu ari uko Ingabo za FARDC n’abafatanyabikorwa bazo bakomeje guhohotera rubanda mu Mujyi wa Bukavu n’ahitwa Katana.

Ingabo z’umutwe wa M23 zigeze kure urugendo