M23 yahanuye drone y’ubutasi ya FARDC
Kuri uyu wa Gatanu, umutwe wa M23, watangaje ko Ingabo zawo zahanuye indege nto y’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC).
Iyi drone yafashaga FARDC mu butasi yahanuriwe muri Masisi, aho M23 na FARDC baramukiye barwana.
Imirwano hagati y’impande zombi kuva mu masaha y’igitondo yarimo ijya mbere mu duce twa Karenga na Kilorirwe no mu nkengero zaho.
Amakuru y’ihanurwa ry’iriya drone yemejwe na Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X.
Yavuze ko Ingabo z’umutwe ayoboye zayihanuye ubwo zarimo zirwanaho ariko zinarinda abasivile.
Ni Bisimwa wunzemo ko M23 yamaze gufata ingamba zigamije gushyira iherezo ku bikorwa by’ihuriro ry’ingabo za Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ashinja gusenya ibikorwa remezo bitandukanye.