Leta ya Myanmar yatangaje ko abarenga 2000 bamaze gupfa
Guverinoma ya Myanmar yatangaje ko abarenga 2,056 bamaze guhitanwa n’umutingito wibasiye icyo gihugu mu gihe abandi 3900 bakomeretse bikomeye.
Umuvugizi wa Guverinoma ya Myanmar, Maj. Gen. Zaw Min Tun yabwiye Televiziyo y’iki gihugu, MRTV, ko abantu ibihumbi 3,900 ari bo bamaze gukomereka na ho abarenga 300 bakaba baburiwe irengero.
Imibare y’abapfiriye muri uyu mutingito yatangajwe n’igisirikare igaragaza ko abantu 2056 ari bo bamaze gupfa gusa andi makuru agahamya ko abapfuye bashobora kuba barenze uyu mubare.
Umutingito wibasiye Myanmar kuwa 28 Werurwe 2025 wari ku gipimo cya 7,7.
Umuvugizi wa Leta yagaragaje ko ubwo uyu mutingito wabaga, Abayisilamu bari mu gisibo cy’Ukwezi kwa Ramadan bari bagiye mu masengesho, bituma ababarirwa muri 700 bapfira mu misigiti itandukanye.
Bibarwa ko inzu 1591 zangiritse, izindi 670 zituwemo n’Aba-Monk na zo zirangirika hamwe n’amashuri 60 yo mu gace ka Mandalay kari mu bilometero 17 uvuye ku izingiro ry’uwo mutingito.