Politiki

Kigali: Abaturiye ibishanga batewe impungenge n’imibu irikuvuka umusubirizo

Bamwe mu baturiye ibishanga mu mujyi wa Kigali batewe impungenge n’imibu bavuga ko yiyongereye ikaba ishobora kubatera Malariya.

Imiterere y’umujyi wa Kigali igaragaza ko ari imisozi n’ibibaya, ibituma hagaragara ibishanga byinshi, bikaba n’imwe mu ndiri y’imibu harimo n’utera Malariya. Nyamara kuri ubu abaturiye ibishanga muri uyu mujyi baratabaza inzego z’ubuzima ku kuba imibu yariyongereye.

Umwe ati “bitewe n’iki gishanga twegereye imibu irahari cyane myinshi, niyo wicaye nimugoraba iba iri kukurya urwana nayo, n’ugifite inzitiramibu ajya kuryama yamuriye, sinzi ikintu badukorera kugirango iyo mibu igabanuke”.

Undi ati “mbere hari n’igihe umuntu yararaga atiyoroshe ntayibone ariko imibu yaragarutse ni myinshi cyane, izadutera malariya”.

Undi nawe ati “imibu yariyongereye kubera n’aka kavura kaguye ariko n’ubusanzwe imibu yari ihari myinshi, dufite impungenge zuko umuntu yarwara malariya kuko niba waryamye nijoro bucya mu gitondo wazanye ibiheri byinshi kubera imibu”.

Mazimpaka Phocas umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima mu ishami rishinzwe kurwanya malariya, aravuga ko mu guhangana n’iki kibazo, bateganya gusubukura gahunda yo gutera imiti yica imibu mu bishanga kuko bari barayihagaritse.

Ati “nta bushakashatsi twakoze tuvuge ngo imibu yabaye myinshi kuri iki gipimo gusa ibishanga twateragamo, muri iyi minsi hashize iminsi tutarimo gukora iryo genzura dusa nkaho twabihagaritse kubera impamvu zitandukanye, nta byacitse, ntabwo ari n’igitangaza ko imibu ishobora kwiyongera cyangwa ikagabanuka ibyo byose birasanzwe kuko nubundi ntabwo tuba tugambiriye kuyitsemba ahubwo tureba yayindi iteye ikibazo cyane, turateganya ko imiti yongera guterwa mu bishanga”.

Muri gahunda yo kurandura Malariya, Guverinoma y’u Rwanda ikoresha ingamba zinyuranye, zirimo gutanga inzitiramibu, gutera imiti yica imibu mu ngo mu turere dutandukanye, no gutera iyi miti mu bishanga.

Kuba iyi gahunda yari yarahagaze mu mujyi wa Kigali ni ibishobora kongerera ibyago bamwe byo kurwara Malariya, imwe mu ndwara zihitana ubuzima bwa benshi ku isi by’umwihariko mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara n’u Rwanda rubarizwamo.

Inkuru dukesha Isangostar