Kenya:Abanyamakuru biyunze ku rubyiruko rwakajije imyigaragambyo
Abanyamakuru bo muri Kenya bifatanyije n’abigaragambya mu kwamagana ibyo bavuga ko ari amayeri akomeye ya guverinoma yo kuburizamo ubwisanzure bw’itangazamakuru, harimo n’ibitero by’abapolisi ku banyamakuru mu myigaragambyo imaze ibyumweru bitanu mu gihugu.
Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, bitangaza ko abanyamakuru, benshi bambaye imyenda y’ibara ry’umweru, bari batwaye ibyapa byanditseho amagambo agira ati: “Ubuzima bw’Abanyamakuru bufite agaciro,” “Ntukarase intumwa” kandi “Hagarika ubugome”. Ibyo, ni mu gihe bakoraga imyigaragambyo mu mijyi myinshi itandukanye y’igihugu.
Iyi myigaragambyo yateguwe nyuma y’ibitero byibasiye abanyamakuru batangazaga amakuru y’ imyigaragambyo y’abarwanya guverinema, hamwe n’ibindi bibazo byagaragazwaga ubuyobozi.
Urubyiruko ruri mw’itsinda rizwi nka “Gen-Z Kenyans”, rwatangije imyigaragambyo mu kwezi gushize, rwamagana izamuka ry’imisoro. Imyigaragambyo yarakwirakwiriye, ihindukamo urugomo rwaguyemo abantu, bituma uburakari bwiyongera ku barwanya guverinema ya Perezida, William Ruto.
Igisirikare cya Kenya cyagabye ingabo zo guhosha imyigaragambyo ubu yibanze ku kibuga cy’indege cy’i Nairobi. Imyigaragambyo kandi yabaye mu mujyi wa kabiri mu bunini muri Kenya wa Mombasa, mu mujyi wa Kisumu uri ku kiyaga cya Victoria ndetse n’uwa Migori.
Kuva tariki ya 18 z’ukwezi gushize kwa 6, imvururu muri iki gihugu gifatwa nk’ipfundo ry’ubukungu bw’Afurika y’uburasirazuba zimaze guhitana abantu babarirwa muri 50 no gukomeretsa abagera kuri 413. Ibi byemeza na komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu muri Kenya.
Iyi myigaragambyo kandi yatumye bamwe mu ba ministiri ba leta bakurwa ku mirimo. Imbarutso yabaye itegeko ryo kongera imisoro ku bintu bikenerwa kenshi no gushyiraho indi mishya byatumye abaturage bahagurukira kubyamagana.