Kayumba Nyamwasa yahagurukije Ambasade y’u Rwanda muri Afurika y’Epfo
Ambasade y’u Rwanda muri Afurika y’Epfo yatangaje ko biteye inkeke kubona Kayumba Nyamwasa ushakishwa n’ubutabera kubera ibyaha akurikiranyweho, akomeje gukirwakwiza ibinyoma n’amakuru atari yo, ashingiye ku gushyigikira imvugo z’urwango n’ibindi bikorwa by’ubugizi bwa nabi bikomeje gukorerwa Abanyamulenge n’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi.
Ni impungenge iyi Ambasade yagaragaje ku wa 06 Gashyantare 2025, ibinyujije kuri X.
Ni mu butumwa bwasubizaga ubw’Ikinyamakuru cyo muri Afurika y’Epfo cyitwa Newzroom Afrika, giherutse guha Kayumba umwanya agatanga icyo bise ’ukuri’ kwe ku bijyanye n’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.
Byaturutse ku mwuka mubi wazamutse hagati y’u Rwanda na Afurika y’Epfo, bitewe n’amagambo ya Perezida Cyril Ramaphosa, wavuze ko Ingabo z’u Rwanda (RDF) ari “inyeshyamba”, ndetse agahakana byinshi mu byo yaganiriye na Perezida Kagame ku kibazo cy’intambara mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ni ibiganiro byabaye bijyanye n’uko Afurika y’Epfo ifite ingabo ziri kurwanira ihuriro ry’ingabo za RDC, mu guhangana na M23, ndetse abasirikare b’ubutegetsi bw’i Pretoria baherutse kugwa muri iyo mirwano.
Newzroom Afrika yahise yihutira guhamagara Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, asobanura uruhare rw’Ingabo za Afurika y’Epfo mu ntambara ibera mu Burasirazuba bwa RDC, hafi y’umupaka w’u Rwanda ariko mu gihe gito icyo kiganiro kirasibwa, ahubwo bashyiraho icyo bagiranye na Kanyumba Nyamwasa aharabika ubuyobozi bw’u Rwanda.
Mu kiganiro cy’iminota 33 n’amasegonda 30, Kayumba Nyamwasa yariniguye avuga ibiri ku mutima we byose bihindanya isura y’u Rwanda, bigera n’aho aha ishingiro FDLR yasize ikoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, ari na ko atesha agaciro M23 iri kurwanira uburenganzira bwayo n’ubw’Abanye-Congo bahora bicwa bigizwemo uruhare na Leta ya Kinshasa.
Ambasade y’u Rwanda muri Afurika y’Epfo yibukije ko uyu Kayumba wigira umwere, yagiye agira uruhare mu bikorwa bitandukanye bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, yifashishije “umutwe wa politiki” wa RNC n’umutwe w’inyeshyamba wa P5 ayobora.
Mu itangazo yakomeje iti “Kuva mu 2012, RNC ya Kayumba n’ihuriro rya P5 ayobora, byakunze kwinjiza inyeshyamba ndetse bakaziha amahugurwa bafite ibirindiro mu Burasirazuba bwa RDC. Mu gihe hari hagamijwe gukuraho ubuyobozi bw’u Rwanda nubwo Kayumba n’abambari be batabigezeho, uyu mutwe w’inyeshyamba we wifatanyije n’indi, byakunze kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba no kugirira nabi Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi, batewe inkunga na Guverinoma ya Kinshasa.”
Ambasade y’u Rwanda muri Afurika y’Epfo kandi yatangaje ko gutera inkunga no gufatanya n’abajenosideri ba FDLR bikozwe na Kayumba bitari bishya, kuko byakomeje kugira ingaruka ku baturage, abatishwe bakaba impunzi mu bihugu bitandukanye byo mu Karere RDC iherereyemo.
Iti “U Rwanda ruragira inama itangazamakuru kugira amakenga no kwitonda, hirindwa ko ryaha umwanya imitwe yitwaje intwaro ihora igambiriye guhungabanya amahoro n’umutekano by’akarere kacu.”
Uretse Ambasade y’u Rwanda muri Afurika y’Epfo yagaragaje isura ya Kayumba wiyambitse uruhu rw’intama aka cya kirura, Ku wa 02 Gashyantare 2025 na Yolande Makolo abinyujije kuri X yagaragaje ukuri kuri uyu mugabo.
Makolo yatangaje ko gusiba ibyo yavuze ku Ngabo za Afurika y’Epfo, bagaha urubuga uyu mugabo wakatiwe n’Urukiko rwa Gisirikare adahari igihano cy’igifungo cy’imyaka 24, ari uguhamya umugambi mubisha wa Afurika y’Epfo.
Kayumba Nyamwasa yahamijwe ibyaha n’Urukiko rwa Gisirikare adahari ku wa 14 Mutarama 2011.
Ibyaha yakoze birimo gushinga umutwe w’iterabwoba, kugerageza guhungabanya umutekano w’igihugu, kutubahiriza amategeko n’ibindi.
Ni ibyaha yakoze nyuma y’uko mu 2010 hagabwe ibitero bya grenade mu Mujyi wa Kigali mu bihe bitandukanye byahitanye ubuzima bwa benshi.
Raporo zitandukanye mu myaka ishize zagaragaje ko Kayumba Nyamwasa yari yaratangiye kwegeranya abarwanyi mu Burasirazuba bwa RDC, mu mugambi wo kuzatera u Rwanda.