Julius Malema: “Afurika y’Epfo ntiyashobora kurwana n’u Rwanda
Julius Malema, umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Afurika y’Epfo, EFF, yatangaje ko igihugu cye kitashobora kwinjira mu ntambara n’u Rwanda cyangwa ikindi gihugu icyo ari cyo cyose.
Ibi yabigarutseho kuwa Gatanu mu nama y’ishyaka EFF yabereye i Bela Bela, aho yanasabye Perezida Cyril Ramaphosa gucyura ingabo za Afurika y’Epfo ziri muri RDC.
Umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Afurika y’Epfo wakajije umurego nyuma y’urupfu rw’abasirikare 16 b’iki gihugu, bishwe mu mirwano yahuje FARDC n’umutwe wa M23.
Perezida Ramaphosa yashinje u Rwanda kugira uruhare muri ibi bitero, ariko Perezida Paul Kagame yamusubije ko ari ibinyoma, agaragaza ko abasirikare ba Afurika y’Epfo bishwe na FARDC, aho kuba u Rwanda.
Malema yavuze ko igisirikare cya Afurika y’Epfo kititeguye intambara kuko kibura ibikoresho bihagije, birimo amasasu, ibiribwa n’indege z’intambara.
Yashimangiye ko igihugu cye kidafite ubushobozi bwo guhangana na Kigali, asaba ko ingabo zacyo zakurwa mu burasirazuba bwa RDC kugira ngo hirindwe ibindi byago.
Malema yanenze ubuyobozi bwa Perezida Cyril Ramaphosa, avuga ko amafaranga yagenewe igisirikare yanyerejwe, bigatuma ingabo za Afurika y’Epfo zisigara mu bwigunge.
Yavuze ko igihugu gisigaranye indege ebyiri z’intambara gusa ziri gukora, mu gihe izindi nyinshi zapfuye cyangwa zabuze ibikoresho byo kuzisana.
Yongeyeho ko n’uruganda rw’iki gihugu rukora ibikoresho bya gisirikare rutakibasha gukora nk’uko byahoze, kubera ibibazo by’ubukungu n’imicungire mibi.
Malema yasabye ko ingabo za Afurika y’Epfo zacungwa neza aho kurundwa mu ntambara zitazungukira igihugu.
Mu gihe amagambo akomeje kuba menshi hagati y’abayobozi ba Afurika y’Epfo n’u Rwanda, Malema yasabye Perezida Ramaphosa kugira ubushishozi, agaharanira kurinda ubuzima bw’abasirikare be aho kubashyira mu mirwano batiteguye.
Yagize ati: “Ntidutinya intambara, ariko ntabwo twiteguye kuyijyamo. Icyiza ni uko twasubira inyuma tukita ku mibereho y’igisirikare cyacu.”